Perezida Paul Kagame yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu myaka 31 ishize rwibohoye, anavuga ko nubwo urugendo rutari rworoshye, rugaragaza ishema n’icyizere cy’ahazaza.
Yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 4 Nyakanga 2025, ubwo hizihizwaga imyaka 31 ishize u Rwanda rwibohoye.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko imyaka 31 ishize Igihugu kibohowe, nubwo atari myinshi ugereranyije n’amateka y’ibindi bihugu, yatumye u Rwanda rubasha kugera ku iterambere rifatika.
Ati “Rwabaye urugendo rutoroshye ariko rushimishije bishingiye ku kuba iki ari cyo kintu cyiza umuntu yakora imyaka myinshi kugira ngo agire uruhare mu gushyira ibintu ku murongo.”
Yongeyeho ko iyo urebye ibyagezweho mu myaka 31, ushobora kumva ko byabaye mu gihe cy’imyaka 100 bitewe n’uburemere n’agaciro bifite.
Ati “Imyaka 31 ntabwo ari igihe kinini cyane ariko ukurikije ibyabaye muri iyo myaka 31, umuntu ashobora guhitamo kubibona ukundi akaba yabona ko ari ibintu byabaye mu myaka 100. Ariko mu rundi ruhande ushobora gushyira mu gaciro ukabibona. Mu by’ukuri imyaka 31 ntabwo ari myinshi.”
Perezida Kagame kandi yagaragaje ko nubwo Isi yose ihura n’ibibazo, u Rwanda rwahisemo kwibanda ku byarwo kugira ngo abaturage barwo babone amahirwe n’iterambere.
Ati “Urebye Isi tubayemo, ngira ngo hari bantu bamwe babayeho mu bihe bibi biruta ibyacu, cyangwa bakaba banabimazemo iyo myaka iruta iyo twabibayemo. Ariko uko byagenda kose, mpangayikishijwe cyane n’ibibazo byanjye, kuko niyo mpamvu ntanga umusanzu. Ku isi yose, ibyo bibazo birenze ubushobozi bwacu, bamwe muri twe.”
Ibirori by’Umunsi Mukuru wo Kwibohora byabereye ku rwego rwa buri mudugudu, aho byaranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo ibiganiro ku byagezweho, gutaha ibikorwaremezo no gufasha abatishoboye.
Mu Karere ka Burera, ahateraniye Itorero ry’Indangamirwa, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yatanze ikiganiro cyagarutse ku rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agaragaza ko ubwitange n’ubumwe ari byo byatumye u Rwanda rubasha kwiyubaka.
Ibirori byo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora byabanjirijwe na gahunda y’ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda na Polisi y’Igihugu byo guteza imbere imibereho y’abaturage binyuze mu kubakira abatishoboye, kubaka imihanda, amashuri, ibigo nderabuzima, kuvura abaturage n’ibindi byinshi bigamije kwimakaza iterambere rirambye.







