Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles, KNC, yagaragaje ko atishimiye icyemezo cy’Urwero rutegura Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, cyo gutera mpaga ikipe ya Gasogi United.
Ni nyuma yo kutitabira umukino wagombaga kuyihuza na Rayon Sports muri Stade Amahoro, saa yine z’iijoro, nyamara KNC akagaragaza ko Gasogi united itamenyeshejwe mu buryo buboneye ko umukino wimuwe.
Akibona icyo cyemezo yagiye ku rubuga rwe rwa X yanditse ati: “Mwaramutse bakunzi b’umupira w’amaguru , ndasaba ko dutuza amategeko akazatanga ubutababera.”
Yongeye kwandika agaragaza ko nubwo Rwanda Premier League (RPL) ivuga ko yamenyesheje ikipe ya Gasogi United, we atabyemera atyo asaba uru rwego kugaragaza iyo baruwa niba koko ihari.
Ati: “Hari amakuru ari gukwirakwira avuga ko RPL yamenyesheje kumugaragaro ikipe ya Gasogi United. Ese ubuyobozi bwa RPL bwadusangiza ibaruwa yandikiwe Gasogi United? Ntekereza ko benshi muri twe bifuza gusobanukirwa neza iby’iki kibazo.”
Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino watewemo mpaga, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier League, Bwana Jules Karangwa, yatangaje ko nyuma yo gusuzuma ubusabe bwa Rayon Sports bwo kwimurirwa amasaha n’ikibuga, yasubijwe kuri imeyiri (Email) yemererwa ubwo busabe, hakamenyeshwa ikipe ya Gasogi, yahawe kopi kuri iyo imeyiri.
Mu kiganiro rirarashe cyo mu gitondo cyo ku wa mbere 23 Werurwe 2026, KNC yavuze ukuntu ubu buryo ari bwo Rwanda Premier League ivuga ko Gasogi yamenyeshejwemo, nyamara atari yo ubutumwa bwandikiwe ndetse hakaba nta baruwa yatanzwe yandikirwa iyi kipe.
Yagize ati: “Bwana Karangwa Jules, wabyivugiye. Fata icyo cyemezo wandikiye Gasogi ugishyire ahabona.”
Nk’uko amategeko yayo abiteganya, iyo Rwanda Premier League ihinduye ikibuga, itariki n’isaha y’umukino, imenyesha izo mpinduka amakipe n’izindi nzego zirebwa n’uwo mukino mbere nibura y’amasaha 48 ngo uwo mukino ube.
Ibi Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League buvuga ko byuhabirijwe uretse ko KNC atemera ko uburyo yamenyeshejwemo ari ubwemewe.





