Perezida Kagame yanenze abagikomeje kwegeka ibibazo bya Congo ku Rwanda, by’umwihariko abarushinja imirwano imaze iminsi muri Kivu y’Amajyepfo no kwica amasezerano y’amahoro ya Washington, avuga ko iyo mirwano yahozeho na mbere y’isinywa ry’amasezerano .
Ni ibyo yagarutseho kuri uyu wa Kane, tariki ya 11 Ukuboza 2025, ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bakuru bashya baherutse gushyirwa muri Guverinoma.
Aba barahiye ni Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Solange Uwituze; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Usta Kaitesi; Umusenateri, Dr. Charles Muligande ndetse Dr. Nshimiyimana Didace na Dr. Ntete Jules Marius bagizwe abacamanza mu Rukiko rw’Ubujurire.
Perezida Kagame yashimye abamaze kurahira, abibutsa ko inshingano bamaze kurahirira basabwa kuzisohoza mu buryo bukwiye.
Ati” Buri gihe uko tunyuze aha ari abarahira ari nabarahiye mu bihe byashize bakiri mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi, biba bitwibutsa inshingano dufitiye igihugu cyacu.”
Yabibukije ko mu nshingano zitandukanye abayobozi bafitiye igihugu bitewe n’ibibazo cyanyuzemo, uko zuzuzwa bisaba imbaraga zitandukanye ariko nyinshi.
Ati” Bitewe naho tuva naho tujya ibibazo by’umwihariko igihugu cyacu gifite bishaka ko dukora kandi bidasanzwe, tugakoresha ubushobozi bwose tuba dufite, ubumenyi, ubwenge, ariko byose bikajyana n’ubushake umuntu akwiye kuba afite kugirango duhangane n’ibyo bibazo.”
Perezida Kagame yakomoje ku masezerano aherutse gusinyirwa i Washington
Perezida Kagame yavuze ko tariki ya 4 Ukuboza, ubwo u Rwanda ruheruka i Washington D.C gusinya amasezerano y’amahoro na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari igikorwa cyabaye u Rwanda rubishaka.
Ati” U Rwanda rwasinye amasezerano rubishaka rubyemera kandi ruzanakurikiza ibyo rusabwa kugirango aya masezerano bigenze neza n’abandi bakuzuza inshingano zabo bibe byatugeza ku mahoro.”
Yavuze ko ari inzira itoroshye irimo ibyifuzo bitandukanye ku mpande zombi, ariko mu masezerano buri wese atabona byose yifuza, uruhande rumwe rubona bimwe urundi rukabona ibindi.
Perezida Kagame kandi yahakanye amakuru y’abavuga ko imirwano imaze iminsi ihuje ihuriro ry’ingabo za leta ya Congo,FARDC, u Burundi n’imitwe ya FDLR, barwana n’umutwe wa AFC/M23 muri Kivu y’Amajyepfo, yaba yaratangiye mu gihe u Rwanda na RDC byari bigiye gusinya amasezerano i Washington.D.C.
Ati ” Hari ubwo njya mbona mu nyandiko abantu batandukanye bandika ko amasezerano abantu banyuranyije nayo, birasa naho bamaze gusinya ibintu byari mu buryo hanyuma twagaruka akaba aribwo iyo mirwano iba, ntabwo aribyo.”
Yavuze ko atumva impamvu ibibazo by’umutekano mucye biri mu Burasirazuba bwa RDC byikorerwa n’u Rwanda.
Ati” Usibye ko ntabyumva ngeraho nkavuga ngo u Rwanda yenda navuga ko aricyo twaremewe? Kwikorera ibibazo byacu tukikorera n’ibyabandi, ntabwo numva ari byo.”
Yakomoje ku bayobozi bamwe baganiriye ubwo bari i Washington D.C bashaka kumwumvisha ko u Rwanda ari igihugu gikomeye kitakabaye gishyiraho ingamba z’ubwirinzi.
Ati” Turi i Washington D.C hari abantu twaganiraga ukabasobanurira ukabona barabyumva, ariko mwaba murangije bakaza kugaruka inyuma bakakubwira ngo uraabizi ngo u Rwanda ngo rurakomeye. Ni nko kuvuga ngo rurakomeye mukwiye kwiyicarira ababatera bakabatera.”
Perezida Kagame avuga ko gukomera ku Rwanda ari uko kwirinda ibibazo bituruka hanze, ashimangira ko nta bundi bushobozi u Rwanda rufite bwo guhangana n’ibibazo biruruta.
Yavuze ko u Rwanda rufite amahitamo abiri kandi ruzakomeza kurinda umutekekano warwo.
Ati ” N’iyo byombi byaba birimo urupfu, ushobora no guhitamo uko wapfa.”
Ashimangira ko u Rwanda rwifuza amahoro, ndetse ruzayaharanira,.
Yongeraho ko uwifuza amahoro yitegura n’ibindi mu gihe bije atari byo washakaga, ugahangana na byo kugeza igihe bizakemukira.










