Minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Dmascene, yavuze ko abakoresha ijambo igerageza rya Jenoside bakwiye guhagarika kubivuga kuko nta gerageza rya jenoside ribaho kuko habaho umugambi w’igihe kirekire wo kuyitegura kugeza ishyizwe mu bikorwa.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 14 Mata 2026 ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Karere ka Bugesera bibukaga ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abarenga 3000 biciwe ku musozi wa Rebero mu murenge wa Mayange.
Abatutsi bahungiye kuri uyu musozi bishwe tariki 13 Mata 1994 n’abasirikare baturutse mu Kigo cya Gisirikare cya Gako n’interahamwe, babicisha amasasu n’intwaro gakondo.
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa Minisitiri Bizimana yavuze ko inyito ‘igerageza rya Jenoside’ idakwiye gukomeza gukoreshwa.
Yagize ati “Nta gerageza rya Jenoside ribaho Jenoside ni Jenoside, ijambo igerageza muzarireke. Jenoside iva ku mugambi wo kwica abantu ubahora ubwoko bwabo, ntabwo bituruka ku mubare w’abishwe. Iyo uwo mugambi uhari ugashyirwa mu bikorwa, iyo ni Jenoside. Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye mu 1990, ni uko mu 1994 ari bwo yabaye rurangiza kandi amahanga akaba ari yo yemeza.”
Minisitiri Bizimana yavuze ko icyatumye Jenoside yakorewe Abatutsi ishoboka ari uko Leta ya Kayibanda na Habyarimana yigishije urwango aho bashyizeho politiki itandukanya Abanyarwanda.
“Ubu u Rwanda ntabwo rukigendera ku bwoko, ntabwo rukigendera ku karere, rwubakiye ku gushakira ineza buri Munyarwanda”.
Yasabye ababyeyi kwigisha abana ubutwari, ishyaka, ubupfura, kubana neza no gukunda Igihugu no kubigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo bakuremo amasomo atuma baharanira ko Jenoside itazongera kubaho asaba abana kutumvira abazashaka kubinjizamo ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yagize ati “ Bana rero, uzagerageza kubashyiramo urwango ntimuzamwemerere. Ntimuzemere kuba imbata y’amateka mabi. Mwimakaze urukundo no kubaka u Rwanda rwa twese, ni na rwo Abatutsi bishwe bifuzaga kubona”.
Yasoje asaba Abantu guhora bazirikana inama n’impanuro za Perezida Kagame agira ati “Ntidushobora gusubiza ibihe inyuma cyangwa ngo tuvaneho ibibi byatubayeho, ariko dufite ubushobozi bwo kugena ejo heza hazaza h’u Rwanda no gutuma ibyabaye bitazongera kuba.”








