sangiza abandi

Nta Munyarwanda ukwiye kumva ko amateka y’Igihugu atamureba – Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva

sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yagaragaje ko buri Munyarwanda wese akwiye kumva ko amateka yaranze u Rwanda amureba kuko ari inshingano za buri umwe guharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi.

Ibi Minisitiri Nsengiyumva yabigarutseho ku wa 22 Gicurasi 2026 mu Nama Nyunguranabitekerezo ku Mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’Urugamba rwo kuyihagarika yateguwe n’Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri.

Iyi nama yabereye  mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko aho yitabiriwe n’abarenga 500 barimo abo mu nzego za Leta, abayobozi b’amadini n’amatorero, sosiyete sivile n’abahagarariye urubyiruko.

Ni inama yabaye mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro yo 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu ijambo yagejeje ku bari mu nama, Minisitiri Nsengiyumva yagaragaje buri Munyarwanda akwiye guharanira kumenya amateka y’igihugu akamenya ko politiki mbi ariyo yatumye Jenoside yakorewe Abatutsi ishoboka ndetse ikaba yarasize ingaruka z’igihe kirekire.

Yagize ati “Nta Munyarwanda ugomba kumva ko amateka y’igihugu cyacu atamureba. Ntawe ukwiye gukeka ko kuyavuga, kuyigisha, kuyamenya no kuyavanamo amasomo bireba bamwe, bireba ahubwo bireba twese. Gutekereza ko bireba bamwe byaba ari ikosa rikomeye cyane.”

Minisitiri Nsengiyumva yagaragaje kandi ko politiki y’ironda koko, urwango, ivangura n’amacakubiri ni byo byatumye Jenoside yakorewe Abatutsi ishoboka ndetse yanatekerejwe n’abayobozi ari nabo bayishoyemo abaturage.

Yashimangiye ko buri Munyarwanda wese yaba uwo jenoside yabaye ariho n’uwavutse nyuma yayo akwiye kumenya ayo amateka akavanamo  amasomo yo gukumira ikibi no kunoza imikorere kuri buri wese mu nshingano afite.

Bamwe mu Banyamuryango batanze ibitekerezo muri iyi nama kandi bagaragaje ko ingengabitekerezo igaragara mu karere cyane cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imeze nk’iyagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bagaragaje kandi ko kuba bamwe mu yikoze bacumbikiwe n’ibihugu by’amahanga birimo na Congo ari kimwe mu kibazo gikomereye u Rwanda n’akarere muri rusange.

Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga yavuze ko ingengabitekerezo iri muri Congo imeze nk’iyari iri mu Rwanda ndetse ko ibyo amahanga yakoze byo kuyirebera kugeza Abatutsi batangiye kwica bimeze kimwe n’uko biri kugenda ubu.

Karabaranga yagaragaje ko jenoside yateguwe ikarenda iyo ishyirwa mu bikorwa ibihugu n’imiryango mpuzamahanga birebera nk’uko biri kubigenza ku ngengabitekerezo ikomeje  gukwirakwiza n’abayobozi ba Congo bafatanyije n’Umutwe wa FDLR ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “ Impamvu ingengabitekerezo muri Congo idashira n’uko abayikwirakwiza bafite ubufasha bahabwa n’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga ndetse baba bizeye ko kiyikwirakwiza ntacyo bizabatwara kuko bashyigikiwe.”

Karabaranga yatanze urugero rw’uburyo Abatutsi n’abandi bavuga ikinyarwanda bicwa buri munsi muri Congo ariko amahanga ntagire icyo abikoraho.

Yagize ati “ Iyo urebye ukuntu Abatutsi, abavuga Ikinyarwanda n’Abanyamurenge bicwa ku manwa y’ihangu ndetse bikavugwa ariko amahanga akabirebera ntaho bitandukaniye n’ibyo twabonye Abagogwe bicwa, abantu mu Bugesera bicwa n’ahandi ariko ntitwigeze tubona amahanga abyamagana.”

Yagaragaje uburyo Ingabo za MONUSCO zituranye n’Umutwe wa FDLR n’ibyo ukora zikabibona ariko ntizigire icyo zibikorwaho ahubwo bagahindukira bagashyira u Rwanda mu majwi ko ari rwo ruteza ikibazo muri Congo.

Iyi nama yabereye mu Ngoro y ’Inteko Ishinga Amategeko.
Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko yitwaga CND ifite amateka akomeye kuko ari yo yakiriye abasirikare 600 n’abanyepolitiki ba FPR-Inkotonyi bari baje mu rwego gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro ya Arusha mu mwaka 1993
lya nama yitabiriwe n’abantu mu nzego zitandukanye bagera kuri 500 bo mu nzego zitandukanye

Photos:

[fluentform id="3"]