sangiza abandi

“Ntabwo ari guma mu rugo” Meya Dusengiyumva avuga kuri shampiyona y’Isi y’Amagare

sangiza abandi

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yasobanuye ko mu gihe cya shampiyona y’Isi y’Amagare, abaturage badahejejwe mu ngo cyangwa ngo gahunda zabo zihagarare ahubwo ko bitazabuza ufite gahunda z’ingenzi kuzikora kuko ubuzima buzakomeza nubwo hari imihanda izaba itari gukoreshwa mu gihe runaka.

Yabigarutseho mu kiganiro inzego zitandukanye zirimo Polisi y’Igihugu, Minisiteri ya Siporo n’Umujyi wa Kigali zagiranye n’itangazamakuru kigaruka ku myiteguro ya Shampiyona y’Isi y’Amagare, izabera mu Mujyi wa Kigali ku wa 21-28 Nzeri 2025.
Ni ikiganiro cyabereye muri Stade Amahoro kuri uyu wa gatanu tariki ya 19 Nzeri 2025.

Kitabriwe kandi n’abarimo Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly; Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga; Perezida wa FERWACY, Ndayishimiye Samson n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukerarugendo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Irène Murerwa .

Meya Dusengiyumva yavuze ko ari ishema rikomeye ku Rwanda, kuba rugiye kwakira iri rushanwa rigiye gukinirwa bwa mbere muri Afurika.

Ati “Muri siporo, ni ubwa mbere twakiriye igikorwa cyo kuri uru rwego kandi twakoze ibishoboka byose ngo abashyitsi bacu n’abaturage b’Umujyi wa Kigali [bazaryoherwe] kuko twakoze ibishoboka byose ngo irushanwa rigende neza. Kigali iratekanye, ariko noneho izaba irimo ibyishimo. Muzaze twishimane.”

Meya yavuze ko nta wukwiye kuguma mu rugo ahubwo ko bakwiye kuza kureba igare ndetse ko n’izindi gahunda  zirimo kwivuza, gucuruza, ubukwe n’ibindi bashobora kuzikomeza.

Yagize ati “Ntabwo ari guma mu rugo, uretse imihanda izaba ikoreshwa n’amagare ahandi ubuzima buzaba busanzwe.” 

Yongeyeho ati “ Iki gikorwa tugiye kwakira ni igikorwa cy’amateka, iyo bantu bakiriye ibirori by’amateka ntabwo ari umwanya wo kuguma mu rugo. Uyu munsi ntabwo baraba baje hano kugenda ku mihanda ngo tubure kujya kubareba.

Muri iki cyumweru, ni icyumweru cyo kugira ngo abantu baze bajye kureba amagare.”

Yavuze ko ahubwo uzaba ari umwanya mwiza abaturage bazaba babonye wo kubyaza umusaruro ibyo bakora.

Ati “Turakangurira abikorera gukora cyane kuko dufite abashyitsi benshi baje kureba uko dukora na serivisi dutanga. Turakangurira abafite hoteli, utubari gukora cyane. Abakora ubucuruzi bariteguye, hoteli na restaurants baravuguruye. Si igihe cyo gufunga, ni icyo gukora.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukerarugendo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Irène Murerwa, yijeje ko inzego ziri maso kandi ziteguye gukurikirana ko nta bazongera ibiciro by’ibicuruzwa na serivisi mu gihe cya Shampiyona y’Isi y’Amagare.

Ati “Nta mpungenge dufite ko hari uzazamura ibiciro.”

Shampiyona y’Isi y’Amagare izitabirwa n’amakipe 110 agizwe n’abakinnyi 1396, n’abandi 919 bakina ku giti cyabo, aho bazaba bahatana mu byiciro 13

Photos:

Photos: Nsengiyumva Jean Claude

[fluentform id="3"]