Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yavuze ko nyuma y’imikino ya FIFA Series yaberaga i Kigali yasize u Rwanda ruyitwayemo neza, hari abandi bakinnyi bashya bazahamagarwa bakiyongera ku bandi bahamagawe bwa mbere mu Mavubi.
Ibi yabitangaje ubwo yari mu kiganiro na RBA aho yatangaje ko nyuma y’iyi mikino hari abandi bakinnyi b’Abanyarwanda bakina mu mahanga batangiye kumuhamagara bamusaba ko nabo ubutaha bazahamagarwa mu ikipe y’igihugu bakaza gutanga umusanzu wabo.
Yagize ati “Kuva ejo irushanwa rirangiye hari abatangiye kumpamagara bambaza bati; ubutaha ni ryari ngo tuzaze dufatanye n’abandi?”
Shema yavuze ko hari amavugurura ari gukorwa mu Mavubi ashimangira ko ubusanzwe u Rwanda rutari rufite abakinnyi babi ahubwo haburaga gahunda n’umurongo bihamye bituma ikipe ishobora kubona itsinzi.
Perezida wa FERWAFA yavuze ko ari we wihamagarira ababyeyi b’abakinnyi u Rwanda rushaka aho yasobanuye ko hari icyubahiro umubyeyi abibona mo kuruta uko ari undi mukozi mu ishirahamwe ry’umupira w’amaguru wahamagara asaba umubyeyi runaka kwemerera umwana kuza gukinira Amavubi.
Yagize ati “Ni intego ubwange nihaye yo kubihamagarira kuko umukozi ashobora guhamagara ariko ngira ngo iyo umubyeyi avugishije undi mubyeyi byongeye ukaba uri na Perezida hari icyubahiro baguha ari nayo mpamvu nshimira ababyeyi bose twavuganye bakemera ubusabe bwacu, n’ubwo hari abo bitakunze ku munota wanyuma ariko wenda ubutaha bizakunda.”
Nyuma y’uko u Rwanda rutwaye irushanwa rya FIFA Series kuri ubu rufite intego yo kuzitabira Igikombe cya Afurika cya 2027, kizakirwa na Kenya ifatanyije na Tanzania na Uganda.
Imyiteguro yo kuzitabira ‘CAN 2027’ yaratangiye aho kimwe mu biri gushyirwamo imbaraga ni ukongeramo abakinnyi bakina hanze b’Abanyarwanda bashora kuza kongera imbaraga mu Mavubi.
Ibi byatangiriye ku rutonde rw’abakinnyi bahamagawe gukina imikino ya FIFA Series aho hahamagawe abakinnyi batanu bashya barimo Bigirimana Hugo ukinira La Chaux-De-Fonds yo mu Busuwisi na Kalisa Steven ukinira FC Etzella Ettelbruck yo muri Luxembourg.
Hari kandi Mickels Joy Lance, Mickels Leroy Jacques na Mickels Joy bavukanaa aho bose bakina muri Azerbaijani.
Aba bakinnyi bahamagawe bafashishije u Rwanda kwegukana iri rushanwa aho Leroy-Jacques Mickels yatsinze igitego ku mukino wanyuma Amavubi yatsinzemo Estonie ibitego 2-0 akanahita atorwa nk’umukinnyi mwiza w’irushanwa.









