Umubyeyi w’abana batatu wabaga iwabo mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza birakekwa ko yiyahuye.Byabereye mu karere ka Nyanza mu murenge wa Rwabicuma mu kagari ka Runga mu mudugudu Kigarama.
Uyu mubyeyi ari mu kigero cy’imyaka 40 bikekwa ko yiyahuye anyweye umuti wica udukoko two mu bihingwa bikavugwa ko yaba yabitewe n’amakimbirane yari afitanye na nyina , ashingiye ko uyu yari amaze kubyarira iwabo inshuro eshatu akaba yari anatwite indi nda ya Kane ariko nyina atabishaka.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwabicuma Ange Kayigi yabwiye UMUNOTA.COM ko uriya mubyeyi yateranaga amagambo na nyina aribyo bikekwa ko byabaye Intandaro yo kwiyahura. Yagize ati”Yafashe umuti ashaka kwiyahura ariko Imana yakinze akaboko atabarwa atarapfa”Yahise yoherejwe ku kigo nderabuzima cya Cyaratsi nabo bahita bamwohereza kwitabwaho ku bitaro bya Nyanza.
Ubuyobozi bwemeza ko uriya mubyeyi ubuzima bwe bumeze neza ndetse yanatangiye inzira zo kugirango asezere ibitaro kandi bukemeza ko buri bumugire inama kuko ikibazo kibaye cyose igisubizo atari ukwiyahura ku buryo abantu babana mu mahoro bakareka amakimbirane bafitanye.





