Ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bwemereye UMUNOTA ko abaganga bakekwaho guha serivisi mbi umuturage agapfa batawe muri yombi bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu karere ka Nyanza uko ari babiri.
Bariya baganga bari basanzwe bakora ku kigonderabuzima cya Busoro Kiri mu kagari ka Masangano mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza.
Abakurikiranye aya makuru babwiye UMUNOTA ko hari umusore wagiye kwivuriza kuri kiriya kigo nderabuzima, abaganga bari bafite mu nshingano kumwakira babona ko hari ibyakosamye muri system bijyanye n’imyirondoro ye kuri mituweli ye maze bamwohereza kujya ku kagari ngo babikosore agiyeyo asanga ku kagari ntibaraza maze uriya murwayi bigendanye n’intege nke yiyumvanaga ahita asubira mu rugo.
Aha murugo nta minsi yashize ahita apfa gusa inzego zibifite mu nshingano zamenye ayo makuru zitangira gukurikirana ababigizemo uruhare batanze serivisi mbi maze batabwa muri yombi.
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nadine Kayitesi yemereye UMUNOTA aya makuru aho yagize ati”Yego, bari gukurikiranwa bakekwaho kwakira umurwayi nabi”
Ibi byumvikanye i Nyanza nta gihe cyari gishize umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Perezida Paul Kagame yihanije mu ruhame abaganga b’i Karongi bakekwaho kwakira umubyeyi nabi kubera ibibazo bya mituweli nawe waje no gutaha akagwa iwe kubera ko abaganga bari bamuhaye serivisi mbi.





