Umwana wari wasizwe ku rugo na nyirakuru birakekwa ko yishwe ku manywa y’ihangu bikozwe n’abantu batahise bamenyekana.
Byabereye mu karere ka Nyanza mu murenge wa Nyagisozi mu kagari ka Kabirizi mu mudugudu wa Kabuye ahagana isa saa sita zamanywa zo kuri uyu wa 17/04/2026.
Abakurikiranye aya makuru bavuga ko nyirakuru wa nyakwigendera yahingutse ageze mu rugo asanga umwuzukuru we yari yasize ku rugo witwa HAGENIMANA Samuel w’imyaka 11 yanegekajwe.
Bikekwa ko nyakwigendera yishwe akubiswe n’abantu bataramenyekana, kuko abamubonye bavuga ko yari afite igikomere kinini mu mutwe atabasha kuvuga ariko agihumeka akuka gake.
Hahise hakorwa ubutabazi bw’ibanze ajyanwa kwa muganga,ariko uyu mwana agejejwe ku kigo nderabuzima cya Kirambi muganga asuzumye asanga umwana yapfuye.
Umwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze yabwiye UMUNOTA.COM ko bari ahabereye ibyago bakaba bakiri kwegeranya amakuru ngo bamenye neza uko byagenze.
Nyakwigendera iwabo bari batuye mu mudugudu wa Nyamagana mu kagari ka Rurangazi mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza ariko akaba yiciwe kwa nyirakuru.




