Abahinzi b’icyayi bo mu karere ka Nyaruguru, mu Ntara y’Amajyepfo, babwiye Minisitiri w’Intebe,Dr Nsegiyumva Justin ko bakigorwa no kugeza umusaruro wabo ku isoko ahanini bitewe n’ikibazo cy’umuhanda.
Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva Justin, kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Nzeri 2025, yatangiye urugendo rw’iminsi ibiri mu ntara y’Amajyepfo, aho areba ibimaze kugerwaho muri iyi ntara n’ibikeneye gukosorwa ndetse akaganira n’abaturage.
Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yasuye uruganda rwa Mata Tea Company ruherereye mu Murenge wa Mata, Akarere ka Nyaruguru, mu rwego rwo gusuzuma aho iterambere ry’ubuhinzi bw’icyayi no kucyongerera agaciro bigeze muri gahunda yo kongera ingano y’umusaruro woherezwa mu mahanga.
Umukozi w’uruganda rwa Mata Tea Company ushinzwe umusaruro ,Karegeya Vitar yabwiye Minisitiri w’Intebe ko uruganda rufite abakozi batandukanye barimo abasoromyi b’icyayi n’abahinzi ndetse ko bishimiye kubakira.
Umwe mu basoromyi b’icyayi yabwiye Minisitiri w’Intebe ko amaze imyaka itanu akora akazi ko gusoroma icyayi ndetse ko ku kwezi ashobora gukorera ibihumbi mirongo irindwi ( 70.000 Frw).
Ati “ Ubuzima bwarahindutse, mfite umwana uba mu irerero , baramumfasha nkabona uko nsoroma icyayi kinshi. Umwana baramugaburira, nange bakangaburira. Ikintu naba narakuyemo mu myaka itanu, mfite inka niguriye.”
Undi ati “ Maze imyaka itandatu nsoroma icyayi, nabashije kuba nahembwa ibihumbi 40frw cyangwa ibihumbi 45 frw ku kwezi, .Nigurira ikibanza , ndubaka ndetse niguriye ikibwana cy’ingurube.”
Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin, yababwiye ko icyayi kidafite inyungu kuri bo gusa ahaubwo ari ku gihugu muri rusange.
Minisitiri w’Intebe ati “ Iki cyayi cyanyu buriya gifite akazi kenshi, kuko iyo mwagisoromye , mukakijyana hanze , kizana amadovize, igihugu kibasha gukora n’ibindi bikorwa. Tukabasha kubaka amashuri, ibitaro .”
Abahinzi b’icyayi bagaragaje inzitizi z’umuhanda
Nubwo bishimira ko imibereho yahindutse babikesha icyayi, abahinzi bagaragaje ko bakibangamiwe n’umuhanda utuma batageza umusaruro ku isoko.
Umwe yagize ati “ Icyayi cyaduteje imbere neza, tumerewe neza ndetse kiranaturyohera. Ariko uburyo bwo kugitwara nubwo twashyiramo imbaraga zacu.Nk’uwadukorera umuhanda, akawuvana hano (ku ruganda) akawugeza i Rwamiko , naho hari akandi kantu byakwiyongera. Mu rwego rwa koperative no mu rwego rwacu , imodoka zaramba.”
Yakomeje ati “ Umuhanda mubi utwangiriza imodoka,igice kimwe nkaho twabonye inyungu , imodoka zacu zigahora mu magaraje.”
Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Eng Uwihanganye Jean de Dieu , yavuze ko hari gahunda yo gukora umuhanda ugera ku ruganda bitarenze umwaka utaha.
Ati “ Hari uburyo tugiye gutangira gufasha uturere gukora imihanda. Hari ingengo y’Imari nubwo itari nyinshi igana mu turere.Twumvikanye nabo aho akarere gatanga umusaruro kurushaho, kandi muri Nyaruguru ni mu cyayi.Ibyo biratangira mu kwezi kwa mbere mu 2026.”
Minisitiri w’Intebe yasabye abahinzi kubigiramo uruhare kugira ngo bongere umusaruro w’uruganda.
Uruganda rw’icyayi rwa Mata Tea Company rwatangiye gutunganya icyayi mu 1978. Rufite icyayi gihinze ku buso bwa hagitari zisaga 700 naho koperative y’abahinzi iruzanira umusaruro ifite hegitari zisaga 500.
Kuri ubu rukoresha abakozi bahoraho n’abandi bakora rimwe na rimwe barenga igihumbi; rufite ubushobozi bwo kwakira toni zirenga 60 z’amababi y’icyayi ku munsi.









