sangiza abandi

Nyirahabimana Soline yasabye inteko z’Isi gushyira imbere abagore mu kubaka amahoro n’ubutabera

sangiza abandi

Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda, Nyirahabimana Soline, yasabye inteko zishinga amategeko ku Isi gufata ingamba zihamye zo kurengera uburenganzira bw’abagore no gushyiraho amategeko atanga icyizere, ubutabera n’uburinganire kuri bose.

Yabitangaje ubwo yagezaga ijambo ku Nteko Rusange ya 152 y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Inteko Zishinga Amategeko (IPU), iri kubera i Istanbul muri Türkiye.

Ni ku nsanganyamatsiko igira iti “Kubiba icyizere, kwimakaza amahoro no guharanira ubutabera ku bisekuru bizaza.”

Nyirahabimana yagarutse ku mateka u Rwanda rwanyuzemo, agaragaza ko hashize imyaka 32 igihugu cyahuye n’icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho cyari hafi gusenyuka burundu, icyizere cy’ejo hazaza kikaba cyari cyazimye.

Ati “Igihugu cyari kigeze ahakomeye, hafi gusenyuka burundu, ku buryo icyizere cy’ejo hazaza ku rubyiruko cyari kimaze kuzima. Ariko kubera ubuyobozi bufite icyerekezo n’intego nziza, twatangiye urugendo rwo kongera kubaka igihugu gishingiye ku bumwe, amahoro n’ubutabera.”

Yavuze ko nubwo byari bimeze bityo, u Rwanda rwongeye kwiyubaka rushingiye ku buyobozi bufite icyerekezo, rushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda, amahoro n’ubutabera.

Yagaragaje ko hashyizweho inzego za Leta zikomeye kandi zibazwa inshingano, hubakwa imiyoborere idaheza, hanasubizwaho kubahiriza amategeko no guteza imbere demokarasi ishingiye ku ruhare rw’abaturage.

Ati ” Twashyizeho inzego za Leta zikomeye, zikorana ubunyangamugayo kandi zibazwa ibyo zikora, tunubaka imiyoborere idaheza. Twasubijeho iyubahirizwa ry’amategeko, tunateza imbere imikorere ya demokarasi ishingiye ku ruhare rw’abaturage.”

Mu nama y’Ihuriro ry’Abadepite b’Abagore (Forum of Women Parliamentarians), Nyirahabimana yasangije bagenzi be urugendo u Rwanda rwanyuzemo nyuma ya Jenoside, agaragaza uruhare rukomeye abagore bagize mu kongera kubaka igihugu.

Yashimangiye ko abagore bagomba gushyigikirwa no guhabwa uburenganzira busesuye, asaba inteko zishinga amategeko gushyiraho amategeko arengera abagore, akabaha agaciro, uburinganire n’ubutabera.

Itsinda ry’u Rwanda rikomeje kwitabira iyi Nteko Rusange ya 152 ya IPU n’inama ziyishamikiyeho, rikaba riri gukomereza ibikorwa byaryo i Istanbul muri Türkiye.

Photos:

[fluentform id="3"]