sangiza abandi

Oman izafasha u Rwanda mu iterambere ry’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera

sangiza abandi

U Rwanda na Leta ya Oman byashyize umukono ku masezerano ane y’ubufatanye (MoUs), agamije kurushaho guteza imbere umubano w’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye z’ingenzi, zirimo ubwikorezi, ibikorwaremezo, iterambere, ikoranabuhanga n’udushya.

Aya masezerano yashyiriweho umukono i Muscat, mu murwa mukuru wa Oman, ahagarariwe n’abayobozi nabaMinisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’impande zombi.

Amwe muri ayo masezerano yibanze ku iterambere ry’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera, aho Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB rwasinye amasezerano n’Ikigo cya Oman gishinzwe imiyoborere y’ibibuga by’indege (Oman Airports Management Company).

Aya masezerano akubiyemo ishoramari n’inkunga y’ibikorwa by’iterambere, bizashyirwa mu gace kazengurutse ikibuga cy’indege gishya cya Bugesera (Bugesera Airport District), hagamijwe kuhateza imbere mu buryo bw’ubucuruzi, ubukerarugendo n’ibikorwa by’ishoramari mpuzamahanga.

Mu yandi masezerano yasinywe, harimo ajyanye n’ubwikorezi, azafasha gushyira mu bikorwa ingendo z’indege zizajya zikorwa hagati ya Muscat na Kigali.

Indege za Oman Air ziteganyijwe gutangira izi ngendo muri Kamena uyu mwaka, bikazoroshya ingendo n’ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi, no kongera amahirwe y’ubucuruzi n’ubukerarugendo.

Hari kandi amasezerano ajyanye na serivisi z’ibikoresho n’ibikorwaremezo by’ubwikorezi (logistics), arimo iterambere n’imikorere y’ibyambu byo ku butaka (inland ports) n’izindi serivisi zijyanye no gutwara no gukwirakwiza ibicuruzwa.

Aya masezerano azafasha u Rwanda kongera ubushobozi bwarwo mu bijyanye n’ubwikorezi bw’ibicuruzwa n’isoko ryo mu karere no ku rwego mpuzamahanga.

Mu rwego rw’ikoranabuhanga n’udushya, Minisiteri y’Ikoranabuhanga n’Itumanaho ry’u Rwanda, yagiranye amasezerano na Oman agamije ubufatanye mu kwakira amakuru, serivisi za ‘cloud’,n’ibigo bibika amakuru.

Bizafasha mi kongera ubushobozi bw’u Rwanda mu guhanga udushya no guteza imbere ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

Aya masezerano agaragaza intambwe ikomeye mu gukomeza umubano mwiza umaze igihe hagati y’u Rwanda na Oman, ushingiye ku kubahana, inyungu zimpande zombi no gufatanya mu iterambere rirambye.

Photos:

Photos: MINALOC

[fluentform id="3"]