sangiza abandi

Padiri Prof Faustin Rutembesa yitabye Imana

sangiza abandi

Diyosezi Gatlolika ya Butare yatangaje ko Padiri Prof. Faustin Rutembesa yitabye Imana ku cyumweru tairki ya 22 Gashyantare 2026, azize uburwayi

Aya makuru yemejwe n’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare, Nyiricyubahiro Musenyeri Jean Bosco Ntagungira, avuga yari arwariye muri Centre des Soins Palliatifs y’i Kabuga.

Padiri Rutembesa yabaye ndetse n’umwarimu muri kaminuza. Yabaye Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Amasomo muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda kuva mu 2010. Yanabaye kandi Umwarimu muri Kminuza nkuru y’u Burundi.

Yari umushakashatsi mu bintu bitandukanye by’umwihariko yari mu bashakashatsi kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Abamuzi neza bagaragaje ko yari umwarimu ukundwa cyane, ugira urwenya aho ariho hose. Yigishanyaga ubwenge bwinshi ndetse n’urukundo ndetse ngo akaba inshuti cyane y’urubyiruko.

Urupfu rwe rwababaje benshi barimo na Ambasaderi Vincent Karega, wagaragaje amarangamutima ye mu butumwa yanyujije kuri X (Twitter).

Yagize ati “Ruhukira mu mahoro, marume wanjye nkunda cyane (Uncle), Padiri Faustin Rutembesa wari umubyeyi wuje ubumenyi, urukundo n’impuhwe; umupadiri w’intangarugero n’umwarimu w’umunyabwenge. Ikirenze byose, wari umuntu watekerezaga igihugu kandi ugikunda byimazeyo. Tuzakwibuka iteka.”

Mu 2009, Prof. Faustin Rutembesa yashimiye na Kaminuza Nkuru y’u Rwanda kubera ibikorwa bye mu mateka y’u Rwanda ndetse no mu guteza imbere indangagaciro z’Abanyarwanda.

Diyosezi ya Butare yatangaje ko imihango yo kumuherekeza izatangazwa vuba.

Photos:

[fluentform id="3"]