sangiza abandi

Parklane Center, inyubako nshya y’amagorofa 25 igiye guhindura isura ya Kigali

sangiza abandi

Mu Mujyi wa Kigali, hafi y’ahasanzwe nabwo inyubako ya Kigali Convention center, hagiye kubakwa Parklane Center , izaba igizwe n’amagorofa 25.

Iyi nyubako izaba ifite ikiraro cyo mu Kirere kiyihuza na Kigali Convention Centre, iri kubakwa mu kibanza kiri hagati ya Kigali Convention Centre na Kigali Heights (YYUSSA Plaza).

Izaba ifite amagorofa 25 ikazakorerwamo ibintu bitandukanye birimo no kuba izaba ifite Hotel y’inyenyeri eshanu, inyubako z’ibiro n’ibindi bitandukanye.

Izaba yubatswe ku buso bungana na metero kare 74.000.

Izubakwa ku bufatanye bw’ibigo bibiri Parklane Group n’Ishami ry’Ikigo cy’ubwubatsi cyo muri Portugal muri Afurika, Mota-Engil Africa.

Ku wa 15 Mutarama 2026, nibwo hatangiwe ku mugaragaro imirimo yo kuyubaka.

Perezida wa Parklane Center Ltd, Eng Antonio Azevedo, yavuze ko Parklane Center yatekerejwe nk’umushinga w’icyitegererezo , uzakemura byinshi.

Iyo nyubako izaba ifite uburebure bwa metero 140 n’amagorofa 25, izahindura isura y’Umujyi wa Kigali kandi n’uburyo bw’itangwa rya serivisi nziza n’imikorere myiza .

Eng Antonio yavuze ko amagorofa 10 azaba agenewe ibiro afite ubuso burenga metero kare 16.000, yitezweho gufasha ibigo by’ubucuruzi n’ibindi bitandukanye bijyanye n’uburyo bizaba byubatsemo.

Amagorofa umunani azakorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi, harimo na hotel yo ku rwego rw’inyenyeri eshanu.

Ati “Iyi hotel ntabwo izaba ari iyo kwakira abantu ku rwego rw’Akarere n’urwego Mpuzamahanga gusa, izanafasha gushyira Umujyi wa Kigali ku ruhembe rw’icyerekezo cyiza mu by’ishoramari, dipolomasi n’ubukerarugendo.”

Yakomeje ati “Icy’ingenzi cyane ku mushinga wacu ni intego yawo yo gukora umushinga urambye, w’ingirakamaro kandi ugaragaza intambwe y’iterambere. Nk’Inama y’ubutegetsi, twawutekereje dufite icyerekezo cy’igihe kirekire. Ubuyobozi, imicungire no kugabanya ibihombo n’igenzura ry’ubuziranenge byose bizajya bigenga buri cyemezo cyose gifatwa kuri uyu mushinga.”

Umuyobozi wa Parklane Center Ltd, Yannick Sekamana, yagaragaje ko ubwo imirimo yo kubaka itangiye, intego ari ugushyira mu bikorwa ibyiyemejwe kandi ku rwego rwo hejuru.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ibikorwa muri Parklane Group, Mugisha Claire, yerekanye ko uyu mushinga uzagira uruhare mu kuzamura urwego rw’ibikorwaremezo mu Mujyi wa Kigali, guhanga imirimo no gukora hagamijwe kugera ku cyerekezo cy’u Rwanda cya 2050.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Ushinzwe Ibikorwaremezo, Amb. Uwihanganye Jean de Dieu, yashimye abafatanyabikorwa batekereje uyu mushinga, avuga ko ari ingenzi ku gihugu kandi uzana ubudasa.

Yashimangiye ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gufasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga kandi ko witezweho guhindura u Rwanda mu cyerekezo gishya bijyanye n’umwihariko wawo, ahamagarira abashoramari gukomeza kugana u Rwanda kuko amarembo afunguye.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]