Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 20 Gicurasi, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye ibirori by’umunsi wahariwe ababyeyi bakuru ku ishuri rya Green Hills Academy.
Ni umunsi wahariwe ba Sekuru na ba Nyirakuru b’abana biga mu mwaka wa gatatu w’amashuri y’incuke kuri iri shuri.
Ibi birori byitabiriwe gusa na ba sekuru na ba nyirakuru baba bana, aho babasusurukije mu mbyino, imivugo ndetse babashimira ko ari ababyeyi beza babafasha mu burere no gukura neza.
Ni ibirori byateguwe mu rwego rwo gufasha aba bana bo mu mwaka wa gatatu w’amashuri y’incuke gusoza neza iki cyiciro berekeza mu mashuri abanza.
Umwuzukuru wa Perezida Kagame, akaba umukobwa wa Ange Kagame, Anaya Abe Ndengeyingoma nawe yari mu bana basusurukije ababyeyi muri ibi birori.
Muri ibi birori, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari kumwe na ba mwana babo, ababyeyi ba Ndengeyingoma Bertrand.











