sangiza abandi

Perezida Kagame yaganiriye na Álvaro Lario uyobora IFAD ku iterambere ry’ubuhinzi mu Rwanda

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga Giteza Imbere Ubuhinzi (IFAD), Álvaro Lario byibanze ku guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda.

Ni ibiganiro byabereye i Nairobi ku wa 12 Gicurasi 2026 aho Perezida Kagame na Alvaro Lario bari bitabiriye Inama y’Ubutwererane bwa Afurika n’u Bufaransa yiswe ‘Africa Forward’ yari iri kubera muri Kenya.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko Perezida Kagame yaganiriye na Perezida w’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, (IFAD), Álvaro Lario.

Rigira riti “Baganiriye ku butwererane bw’impande zombi bugikomeje, by’umwihariko mu guteza imbere icyaro, iterambere ry’ubuhinzi no kongerera ubudahangarwa abahinzi bato. Ibiganiro kandi byageze ku mahirwe yandi ahari hagamijwe kongera imbaraga mu bufatanye mu rugendo rwo gushyigikira ubukungu budaheza, kugera ku masoko no gushyigikira uruhare rw’abikorera mu rwego rw’ubuhinzi.”

IFAD ni ikigega cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi.

Imikoranire hagati y’Ikigega Mpuzamahanga cy’Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD) n’u Rwanda imaze imyaka irenga 40, aho iki kigega kigira uruhare runini mu guhindura ubuhinzi cyane cyane ubwo  mu cyaro bukaba umwuga ugamije gukura abaturage mu bukene.

Kuva mu 1981, IFAD imaze gutera inkunga imishinga 21 yo mu Rwanda, ifite agaciro k’asaga miliyoni 893$.

Muri Gashyantare 2026, Guverinoma y’u Rwanda na IFAD basinye amasezerano y’inkunga n’inguzanyo angana na miliyoni 78.5 aho iyi nkunga igamije gufasha u Rwanda guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ndetse no guteza imbere ubworozi.

Mu Rwanda IFAD itera inkunga ibikorwa n’imishinga biri mu turere 14 hirya no hino mu gihugu.

Perezida Kagame yaganiriye na Álvaro Lario uyobora IFAD ku iterambere ry’ubuhinzi mu Rwanda
Perezida Kagame yaganiriye na Perezida wa IFAD, Álvaro Lario baganiriye ku butwererane busanzweho hagati y’impande zombi

Photos:

[fluentform id="3"]