Perezida wa Repubulika Paul Kagame yayoboye inama y’Akanama Ngishwanama k’Umukuru w’Igihugu, PAC, yahuriyemo n’impuguke z’Abanyarwanda n’abanyamahanga mu kungurana ibitekerezo ku iterambere ry’u Rwanda.
Ibiganiro byahuje abajyanama be, byabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 14 Ukwakira 2025, kuri Kigali Golf Resort, Nyarutarama.
Ibiganiro bagiranye byibanze ku buryo bushya kandi bunoze bwo gukomeza kwihutisha iterambere ry’igihugu no guhangana n’ibibazo by’Akarere n’Isi muri rusange.
Akanama Ngishwanama k’Umukuru w’Igihugu kitwa Presidential Advisory Council, cyangwa PAC mu magambo y’impine kagizwe n’inzobere zitandukanye zirimo Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bose bafite ubunararibonye, ubuhuguke n’ubuzobere mu nzego zitandukanye.
Aka kanama gashinzwe kugira inama Perezida wa Repubulika na Guverinoma ku ngingo zitandukanye zirebana n’icyerekezo cy’iterambere u Rwanda ruganamo.
Kashyizweho kuva mu 2007, abakagize bagirana ibiganiro byimbitse n’umukuru w’igihugu byibura inshuro ebyiri mu mwaka.








