sangiza abandi

Perezida Kagame yaganiriye n’Abasenateri n’Abadepite ba Amerika

sangiza abandi

Perezida Kagame uri i Washington D.C. yakiriye ku meza itsinda ry’Abadepite n’Abasenateri bagize Kongere ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, baganira ku bufatanye hagati y’u Rwanda n’igihugu cyabo.

Perezida Kagame yageze i Washington D.C ku munsi w’ejo ku wa Gatatu, aho yitabiriye isinywa ry’amasezerano ya nyuma, agamije kuzahura umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni umuhango azahuriramo na Perezida wa RDC, Felix Tshisekedi, ndetse biteganyijwe ko uzitabirwa n’abandi bayobozi baturutse mu bihugu bigira uruhare mu biganiro by’ubuhuza bugamije kugarura amahoro mu Karere k’Uburasirazuba.

Mbere y’uyu muhango uteganyijwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Ukuboza 2025, ku isaha ya 6:00 yo mu Rwanda, Perezida Kagame yakiriye ku meza Abadepite n’Abasenateri bagize Kongere ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, baganira ku mubano w’igihugu cyabo n’u Rwanda.

Abo yakiriye barimo Senateri Mike Rounds, Depite Brian Mast, Senateri Kevin Cramer, Senateri Pete Ricketts, Depite Ronny Jackson, na Depite Trent Kelly.

Ibiganiro bagiranye byibanze ku kongerera imbaraga ubufatanye bw’u Rwanda na Amerika by’umwihariko binyuze mu mishinga igamije guteza imbere amahoro arambye, umutekano n’iterambere rusange.

Ku rundi ruhande kandi, Perezida Kagame yaganiriye na Senateri Lindsey Olin Graham, ku buryo bwo kurushaho gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu nzego zirimo kubungabunga ibidukikije, umutekano n’ubufatanye mu by’ubukungu.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni kimwe mu bihugu biri kugira uruhare mu biganiro by’ubuhuza bw’u Rwanda na RDC, hagamijwe gushaka ibisubizo by’ibibazo by’umutekano muke umaze igihe uteye impungenge mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba.

Photos:

Photos: Village Urugwiro

[fluentform id="3"]