Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye Reeta Roy, Umuyobozi Mukuru wa Mastercard Foundation, wari kumwe na Sewit Ahderom, uzamusimbura ku buyobozi bukuru bw’uyu muryango guhera mu ntangiriro za 2026.
Perezida Kagame yakiriye aba bayobozi kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10 Ukwakira 2025 nk’uko bitangazwa n’urubuga rw’Umukuru w’Igihugu ku rubuga rwa X.
Ibiganiro byahuje Perezida Kagame n’aba bayobozi byibanze ku bufatanye hagati ya Mastercard Foundation n’u Rwanda mu nzego zitandukanye zirimo guhanga imirimo, uburezi, guteza imbere ubumenyi ngiro, ndetse no guteza imbere ubushabitsi n’iterambere ry’urubyiruko muri rusange.
Mastercard Foundation imaze imyaka irenga 15 ikorera ku mugabane wa Afurika, aho ifite gahunda yiswe “Young Africa Works” igamije gufasha urubyiruko rugera kuri miliyoni 30 kubona akazi cyangwa kwihangira imirimo bitarenze umwaka wa 2030.
U Rwanda ruri mu bihugu bifatanyije n’uyu muryango muri iyo gahunda, aho intego ari uko nibura urubyiruko miliyoni eshatu mu Rwanda ruzaba rufite akazi cyangwa rwihangiye imirimo bitarenze 2030.
Mu Rwanda, Mastercard Foundation ikorana n’inzego za Leta, ibigo byigenga ndetse n’imiryango itari iya Leta mu gushyira mu bikorwa imishinga irimo guteza imbere ubumenyi ngiro, guhanga udushya, gutanga inguzanyo ku rubyiruko ndetse no guteza imbere uburezi bujyanye n’isoko ry’umurimo.
Reeta Roy amaze imyaka irenga 15 ayobora Mastercard Foundation, aho yagiye ku buyobozi bwayo mu 2008.
Mu gihe cye, yazanye impinduka zikomeye zahinduye uyu muryango umwe mu yikomeye mu guteza imbere imibereho y’urubyiruko ku mugabane wa Afurika no hanze yawo.
Sewit Ahderom, witegura kumusimbura mu ntangiriro za 2026, asanzwe ari umwe mu bayobozi bakuru muri Mastercard Foundation, aho azanye ubunararibonye bukomeye mu bijyanye n’iterambere ry’imibereho rusange, ubuyobozi n’ihame ry’uburinganire n’iterambere rirambye.








