sangiza abandi

Perezida Kagame yagaragaje uko ikoranabuhanga ryakwifashishwa mu kunyarutsa ubukungu

sangiza abandi

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yagaragaje ko kugira ngo Afurika ibashe kwihuta mu bukungu bushingiye ku Ikoranabuhanga, hakenewe ubufatanye hagati ya za guverinoma  n’abikorera.

Ibi Umukuru w’igihugu yabigarutseho ku wa 12 Ugushyingo, ubwo yari ayoboye Inama y’Ubutegetsi ya 12 y’Ikigo Smart Africa.

Iyi nama yibanze ku ngingo zirimo Ubwenge Buhangano ndetse n’ibikomeje gukorwa n’Ihuriro rya Smart Africa Alliance.

Ni inama yabereye muri Guinea, ahari kubera Inama yiga ku Iterambere ry’Ikoranabuhanga muri Afurika, Transform Africa Summit 2025.

Perezida Kagame yagaragaje ko hakenewe ubufatanye kugira ngo Afurika igere ku bukungu bushingiye ku Ikoranbuhanga.

Umukuru w’Igihugu yagize ati “Nk’uko bisanzwe buri gihe, ubufatanye hagati ya za guverinoma, inganda, amashuri n’abafatanyabikorwa mu iterambere, buzarema umuvuduko ukomeye kugira ngo Afurika ibashe  kugera ku bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.”

Smart Africa Alliance ni Ihuriro ry’Ibigo by’Ikoranabuhanga bigamije ubufatanye bwo guteza imbere Ikoranabuhanga mu bihugu 37 bya Afurika, imiryango mpuzamahanga, inzego z’abikorera n’abandi.

Iri huriro ryashyizweho nyuma yo kwemeranywaho n’abayobozi b’ibihugu muri Afurika mu rwego rwo guharanira kugera ku iterambere rishingiye ku bumenyi n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ku mugabane, ku ntumbero yo kugira isoko rusange ry’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga bitarenze umwaka wa 2030.

Smart Africa Alliance ni ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika byemeye gukurikiza imigabo n’imigambi (Manifeste), Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (Komisiyo ya AU, AUDA, Inzego zihariye z’Umuryango w’Abibumbye n’Imiryango y’ubukungu ihuza ibihugu byo mu karere), Komisiyo y’ubukungu muri Afurika (ECA), Banki Nyafurika itsura Amajyambere (AfDB), Banki y’isi, Umuryango Mpuzamahanga w’Itumanaho (ITU), Imiryango yo ku rwego rw’Akarere no ku rwego mpuzamahanga, Urwego rw’Abikorera ku giti cyabo, Ibigo by’amashuri n’ubushakashatsi

Iyi gahunda itanga ubufasha bw’ikoranabuhanga ku bihugu no gushyira mu bikorwa gahunda z’ibihugu zo kwishakamo ibisubizo hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Uyu muryango kandi ufasha mu buryo bushoboka bwose gukusanya inkunga y’abafatanyabikorwa b’iterambere n’abikorera mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda z’igihugu zo kwishakamo ibisubizo hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Photos:

[fluentform id="3"]