sangiza abandi

Perezida Kagame yageze i Washington

sangiza abandi

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yageze i Washington, D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yitabiriye isinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Perezida Kagame, yageze i Washington D.C kuri uyu wa Gatatu, tariki 3 Ukuboza 2025, aho azahurira na Perezida wa RDC, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo.

Aba bayobozi b’ibihugu by’ibituranyi muri Afurika y’Uburasirazuba biteganyijwe ko bazashyira umukono ku masezerano y’amahoro ndetse n’ay’ubukungu, kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Ukuboza 2025, i Washington DC.

Ni amasezerano ya nyuma nkuko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump abitangaza, ndetse Perezida wa Kenya, akaba n’umuyobozi wa EAC, Dr. William Samoei Ruto na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, nabo bageze i Washington ku wa 2 Ukuboza 2025, aho bazaba bari muri uyu muhango.

Uyu muhango kandi uraba witabiriwe n’abandi bayobozi barimo abahagarariye Qatar ari nayo muhuza wa RDC n’ihuriro rya AFC/M23, abahagarariye Togo ishinzwe ubuhuza bw’u Rwanda na RDC, abahagarariye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]

One Response