sangiza abandi

Perezida Kagame yahuye na Emir wa Qatar

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko muri Qatar, yahuye na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani amugezaho ubutumwa bw’uko u Rwanda rwifatanyije n’iki gihugu, giherutse kugabwaho ibitero.

Perezida Kagame yageze i Doha muri Qatar, ku wa gatanu, tariki ya 12 Nzeri 2025, ndetse byari biteganyijwe ko kuri uwo mugoroba agirana ibiganiro na Emir wa Qatar.

Amakuru yatangajwe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu ku rubuga rwa X, avuga ko Perezida Kagame ahagarariye u Rwanda n’Abanyarwanda yihanganishije Leta n’abaturage ba Qatar ku bw’ibitero baherutse kugabwaho na Israel, bigahitana ubuzima bwa bamwe.

Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rwifatanyije na Qatar muri ibi bihe bigoye, avuga ko hakenewe ubutabera no gukurikiza inzira z’amahoro mu gukemura amakimbirane akomeje kugaragara mu karere k’Uburasirazuba bwo hagati.

Perezida Kagame kandi yaboneyeho gushima uruhare rwa Qatar mu bikorwa by’ubuhuza hagamijwe kugarura amahoro arambye n’umutekano, mu Karere k’ibiyaga Bigari.

Qatar ni umufatanyabikorwa w’ingenzi mu gushakira amahoro by’umwihariko ibibazo by’umutekano muke biri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho kuri ubu ariyo iyoboye ibiganiro bihuza Leta ya RDC n’umutwe wa AFC/M23.

Ku rundi ruhande u Rwanda na Qatar bifitanye umubano mwiza ushingiye ku bufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu, ishoramari, ingendo zo mu kirere ndetse n’ubufatanye mu rwego rwa dipolomasi.

Muri ibi biganiro hagati y’abayobozi bombi, hanagarutswe ku buryo u Rwanda na Qatar byakomeza gushimangira umubano ushingiye ku iterambere rirambye, ubufatanye mu by’ubucuruzi, ikoranabuhanga, no gusangira ubumenyi.

Photos:

Photos: Village Urugwiro

[fluentform id="3"]