Perezida Kagame ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 16 Mutarama 2026, yagiranye ibiganiro na Dr. Sidi Ould Tah, Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere,BAD.
Ibiro by’Umukuru w’igihugu,Village Urugwiro, byatangaje ko baganiriye ku mikoranire ihamye iri hagati y’impande zombi n’ubufatanye bukomeje mu gushyigikira gahunda y’u Rwanda y’iterambere rirambye.
Ibiganiro byabereye i Conakry muri Guinée. Perezida Kagame aho yitabiriye umuhango w’irahira rya mugenzi we Mamadi Doumbouya, uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu.
Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD/AfDB) ni umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye b’u Rwanda mu iterambere, ikaba ishora imari mu nzego zitandukanye.
Mu 2014, Banki nyafurika itsura amajyambere (BAD) yahaye leta y’u Rwanda miliyoni 40 z’Amadorali ya Amerika yo kongera ingufu z’amashanyarazi mu gihugu, aho hazubakwa umurongo w’amashanyarazi wa birometero 119.
Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, BAD, yatangiye gukorera mu Rwanda mu 1974, igice kinini cy’amafaranga yayo gishorwa mu bikorwaremezo nk’imihanda, inganda, amashanyarazi n’ibindi ndetse ubu yerekeje imari no mu bikorwa biteza imbere ubuhinzi.






