sangiza abandi

Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa  Guinée 

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Ugushyingo 2025, yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Guinée , Morissanda Kouyaté.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu,Village Urugwiro, byatangaje ko  uyu Morissanda Kouyaté, azanye ubutumwa bwa Perezida wa Guinea Mamadi Doumbouya.

Ibiganiro bagiranye kandi byibanze uko ibihugu byombi byarushaho gukomeza umubano n’ubufatanye bw’ingirakamaro.

U Rwanda na Guinée  bisanzwe ari ibihugu by’inshuti .

Mu Ukwakira 2024, u Rwanda na Guinée  byasinye amasezerano mu nzego zinyuranye zirimo ubukerarugendo, ubuhinzi, ingufu, guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, guteza imbere ibyanya byahariwe inganda .

U Rwanda na Guinée bisanzwe bifitanye ubushuti ndetse mu bihe bitandukanye abakuru b’ibihugu byombi bagiye bagenderanirana.

Muri Mutarama umwaka ushize, nibwo Perezida wa Guinée , Gen. Mamady Doumbouya yagiriye uruzinduko mu Rwanda, nyuma anitabira ibirori byo kurahira kwa Perezida Paul Kagame.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]