sangiza abandi

Perezida Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta baganira ku bibazo bya RDC

sangiza abandi

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye muri Village Urugwiro uwahoze ari Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, kuri ubu uri mu bahuza b’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo badhyizweho na EAC na SADC.

Ibiganiro by’aba bayobozi bombi byibanze ku ngamba zikomeje gufatwa hagamijwe kugarura amahoro arambye mu Burasirazuba bwa RDC, ndetse no gushakira umuti nyawo imizi y’ibibazo bimaze igihe biteza umutekano muke muri ako gace.

Inama ya EAC na SADC iheruka yemeje Uhuru Kenyatta nk’umwe mu bahuza batanu, bazagira uruhare mu biganiro bigamije kugarura amahoro mu Karere k’Uburasirazuba basimbuye Perezida wa Angola wagiye mu zindi nshingano.

Kimwe mubyo aba bahuza bashyize imbere ni ubufatanye bwa politiki n’ubw’inzego z’umutekano, kugira ngo hareberwe hamwe impamvu muzi zitera amakimbirane no guhuza impande zose zagizweho ingaruka.

Perezida Kagame yaherukaga kwakira Olosegun Obasanjo wabaye Perezida wa Nigeria nawe uri mu bahuza b’u Rwanda na RDC, aho nawe bagiranye ibiganiro byagarutse ku kugarura amahoro, nyuma yerekeza muri RDC aho yaganiriye na Perezida Felix Tshisekedi.

Ubu buhuza bwunganira imishyikirano iri nayo igamije kugarura amahoro iri guhuza u Rwanda na RDC igizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe Za Amerika na Qatar.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]