sangiza abandi

Perezida Kagame yakiriye Umunyamabanga Mukuru w’Inteko Zishinga Amategeko ku Isi

sangiza abandi

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko ku Isi, Inter-Parliamentary Union, IPU, Martin Chungong, uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda.

Perezida Kagame yamwakiriye ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, tariki ya 12 Ukwakira 2025, nk’uko bitangazwa n’Ibiro by’Umukuru w’igihugu, Village Urugwiro kuri X.

Martin Chungong yageze i Kigali ku wa 11 Ukwakira 2025, mu ruzinduko rugamije gukomeza ubufatanye hagati ya IPU n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Uru ruzinduko rugamije kandi kurebera hamwe uburyo Inteko zishinga Amategeko zafasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasinyiwe i Washington, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 27 Kamena 2025.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, Martin Chungong yakiriwe na Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr. François Xavier Kalinda, ari kumwe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, imitwe yombi.

Ibiganiro byabo byibanze ku gushimangira ubufatanye mu guteza imbere amahoro arambye, imiyoborere myiza, kurengera uburenganzira bwa muntu n’ubufatanye mpuzamahanga.

U Rwanda ni umwe mu banyamuryango b’ingenzi ba IPU, rukaba rwaragaragaje uruhare rugaragara mu bikorwa byayo, cyane cyane mu guteza imbere ihame ry’uburinganire mu nzego z’ubuyobozi, iterambere ry’imiyoborere ishingiye ku mategeko, no kubaka inzego za demokarasi zikomeye.

Abadepite b’u Rwanda kandi basanzwe bitabira inama zitandukanye za IPU, aho bagaragaza ibitekerezo bigamije amahoro n’ubwiyunge ku rwego mpuzamahanga.

Mu biganiro Martin Chungong yagiranye n’abayobozi b’u Rwanda, yagaragaje ko inteko zishinga amategeko zigira uruhare rukomeye mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro, ashimira u Rwanda ku bw’umusanzu wa rwo mu gushakira umuti ibibazo by’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Uruzinduko rwe rurakomeje kugeza ku wa Gatatu, aho biteganyijwe ko azasura ibikorwa bitandukanye by’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ndetse n’ibindi bigo bifitanye isano n’ubuyobozi, amahoro, n’uburenganzira bwa muntu.

Photos:

[fluentform id="3"]