sangiza abandi

Perezida Kagame yakiriye umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Urwego rw’Itangazamakuru mu Bihugu Byunze Ubumwe by’Abarabu

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame yakiriye umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Urwego rw’Itangazamakuru mu Bihugu Byunze Ubumwe by’Abarabu (UAE Media Council), Sheikh Abdulla bin Mohammed bin Butti Al Hamed.

Perezida Kagame yakiriye uyu muyobozi n’abo bari kumwe, muri Village Urugwiro, kuri uyu wa kabiri, tariki ya 9 Nzeri 2025.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ku rubuga rwa X, byatangaje ko ibiganiro bagiranye byibanze ku kongera ubufatanye mu itangazamakuru hagati y’u Rwanda na UAE, ndetse banagaruka ku ruhare rw’itangazamakuru mu guteza imbere umubano n’imikoranire y’ibihugu byombi.

U Rwanda na EAU ni ibihugu bisanzwe bikorana mu nzego zitandukanye zirimo kuzamura ireme ry’uburezi, ubukerarugendo, ubucuruzi, ishoramari, ikoranabuhanga, ingendo zo mu kirere n’imiyoborere.

Mu 2023 gusa, ubucuruzi hagati y’u Rwanda na UAE bwinjije miliyari 1.1 z’Amadolari y’Abanyamerika, aho muri uwo mwaka UAE yabaye igihugu gifatanya n’u Rwanda, ku mwanya wa mbere mu bucuruzi.

Ubufatanye bw’ibihugu byombi bukomeje kwagurwa mu by’ikoranabuhanga rigezweho, ubushakashatsi, ibikorwa by’ibikorerwa mu kirere ndetse no mu burezi n’ubuvuzi.

Byakarusho u Rwanda na UAE byanashyize mu bikorwa amasezerano yo gukuraho gusora kabiri, (double taxation) hagamijwe guteza imbere imikoranire n’inyungu z’ibihugu byombi.

Photos:

[fluentform id="3"]