sangiza abandi

Perezida Kagame yakurikiye umukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika, ashimira Senegal yecyegukanye

sangiza abandi

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yitabiriye umukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika cy’Ibihugu (AFCON 2025), anashimira ikipe ya Sénégal yegukanye iki gikombe itsinze Maroc igitego 1-0.

Uyu mukino wabereye kuri Stade Prince Moulay Abdellah i Rabat muri Maroc, mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 18 Mutarama 2026. 

Wari umukino w’ishiraniro wahuje amakipe akomeye ku mugabane wa Afurika, ariko Sénégal iza kwegukana intsinzi mu minota ya nyuma y’umukino.

Perezida Kagame yari kumwe n’abayobozi bakuru mu mupira w’amaguru ku Isi no muri Afurika, barimo Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, Perezida wa CAF, Dr. Patrice Motsepe, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Mahmoud Ali Youssouf, ndetse n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, Rwego Ngarambe.

Nyuma y’umukino, Perezida Kagame yashimiye Sénégal abinyujije ku rubuga rwa X.

Ati” Ndashima Intare za Teranga ku bw’intsinzi ya AFCON bari bakwiriye. Ni intambwe iteye ishema igaragaza kudacogora, gushyira hamwe n’ubudashyikirwa. Ndashimira kandi Maroc ku musaruro ukomeye muri iri rushanwa ryari riteguye neza, ndetse n’uburyo bakiriye abantu.”

Igitego cyahesheje Sénégal igikombe cyatsinzwe ku munota wa 93’ n’umukinnyi Pape Gueye, bituma “Les Lions de la Teranga” begukana Igikombe cya Afurika ku nshuro ya kabiri, nyuma y’icyo bari begukanye mu 2021.

Umukino wa nyuma wabanjirijwe n’ibirori byo gusoza irushanwa ku mugaragaro, byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo umukinnyi wa filime w’Umwongereza Idris Elba n’umuhanzi Akon.

Abitabiriye ibi birori basusurukijwe na IShowSpeed, umaze iminsi azenguruka ibihugu bitandukanye bya Afurika. 

IShowSpeed yari yambaye ikirango cya AFCON 2025 kiri mu ishusho y’intare, asusurutsa abafana bari bitabiriye uwo mukino ku bwinshi.

Photos:

Photos: Village Urugwiro

[fluentform id="3"]