Perezida Kagame yasabye abayobozi b’ibihugu bya Afurika ndetse n’abayobozi b’Ibigo bikomeye kuri uyu mugabane kwiha agaciro, kwihagararaho no kumenya guhakana mu gihe ibihugu bikomeye bishatse kubagiraho ijambo.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Eleni Giokos wa CNN, ubwo yatangizaga inama ya Africa CEO Forum kuri uyu wa Kane, tariki ya 14 Gicurasi 2026.
Ni inama yahuje abarenga 28,00 barimo abayobozi b’inzego za Leta na za Guverinoma ndetse n’abayobozi b’ibigo bikomeye baturutse hirya no hino muri Afurika, aho bari kuganira ku buryo Afurika yarushaho gukorana mu kuzamura iterambere.
Perezida Kagame yagarutse ku bihano ibihugu by’amahanga bikomeye bifatira ibihugu bya Afurika, by’umwihariko ibyagiye bigaragara mu kibazo cy’umutekano kiri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yavuze ko ibihano bifatwa n’amahanga akenshi bidashyirwaho hashingiwe ku kuri cyangwa ubutabera, ahubwo bifatwa hagendewe ku nyungu z’ibyo bihugu bikomeye.
Ati “Hari igihe ibihano bishyirwaho ku ruhande rutanga inyungu nke, bigakorwa mu nyungu z’ufite ubushobozi cyangwa utanga byinshi kurusha abandi. Iyo hari ahantu umuntu azi ko azakuramo inyungu nyinshi, usanga hafatwa nk’ahari ukuri cyangwa hagashyigikirwa, n’iyo haba hari abafite amakosa.”
Perezida Kagame avuga ko Afurika ikwiye kwiyubaha no kugira ijambo ku nyungu zayo aho gukomeza kwemera kugenzurwa cyangwa gukoreshwa n’ibindi bihugu bikomeye.
Ati“ Ni yo mpamvu abayobozi ba Afurika.. dukwiye kwiha agaciro no kwiyubaha. Ntitwakomeza kuba abantu bategereje gusahurwa cyangwa kugenzurwa n’ufite imbaraga. Tugomba kugera aho tuvuga tuti ‘Oya’ igihe bibaye ngombwa.”
Perezida Kagame ashimangira ko guhakana ibyo amahanga asaba bidakwiriye byoroshye kurusha kuvuga ‘Yego’ y’ibintu bishobora kugiraho ingaruka zikomeye.









