sangiza abandi

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kunoza imivugire n’imikoreshereze y’Ikinyarwanda

sangiza abandi

Umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame yasabye Abanyarwanda gusigasira indangagaciro z’umuco Nyarwanda, hibandwa ku kunoza imivugire n’imikoreshereze y’ururimi rw’Ikinyarwanda.

Ni bimwe mu bigize imyanzuro y’inama ya 17 y’Umuryango RPF Inkotanyi, yabereye i Rusororo, tariki ya 17 Ukuboza 2025.

Mu butumwa Perezida Kagame yageneye Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi, yabasabye ko bamenya ururimi rw’Ikinyarwanda, byumwihariko akomoza ku Banyarwanda bakwiriye kuba bakizi ariko bakivuga nabi.

Ati ” Uko Ikinyarwanda cyangirika murabizi, bakizanyemo amagambo n’ibintu byaho twebwe twabaye. Ikinyarwanda bagihinduye igituruka mu Majyaruguru cyangwa mu Majyepfo hanze y’imipaka yacu.”

Perezida Kagame yavuze ko akunze kurakazwa cyane n’amwe mu magambo y’Ikinyarwanda agorekwa, atanga urugero rw’ijambo ‘Guha’ benshi bavugana nabi bakaryita ‘Guhereza’.

Ati ” Hari ikintu mpora numva kikandya mu matwi, nkunda no kucyumva mu gisirikare no mu gipolisi ukumva kuvuga ngo ‘Guhereza’. guha bakabihindura guhereza, ntabwo ari Ikinyarwanda, bihagarare nk’ubungubu aho tuvugira aha.”

Yatanze kandi urugero rwo ‘Gutanga Inka’ avuga ko iyo umuntu yaguha Inka, mu Kinyarwanda cyiza batavuga ko yaguhereje Inka, ari amagambo atandukanye.

Yatanze urundi rugero rw’ijambo ‘Gusoza’ no ‘Kurangiza’, avuga ko hakenewe kumenywa itandukaniro riri hagati y’aya magambo abiri n’igihe akoreshwa.

Ati” Ukumva ngo ‘Nashoje’, ‘Yashoje’, tuzamenye ‘kurangiza ikintu’ no ‘kugisoza’ bikoreshwa ryari, ntabwo ibintu byose ari ‘ugusoza’ bifite aho bikoreshwa n’ibyo urangiza bifite igihe bikoreshwa.”

Yakomeje avuga ko menshi muri aya magambo y’Ikinyarwanda aturuka hanze y’imipaka y’u Rwanda mu bihugu by’ibituranye bivuga indimi zirimo Ikinyankole.

Ati ” Ikinyarwanda kibe Ikinyarwanda.”

Photos:

[fluentform id="3"]