Perezida Paul Kagame yibukije abayobozi bakuru b’Igihugu ko bagomba guhora bibuka ko igihugu cy’u Rwanda kidafite undi uzakigoboka, abasaba ko aribo bagomba kwihitiramo uko bashaka kubaho.
Ni ibyo yagarutseho mu mugoroba w’igitaramo cyo kwizihiza Ihuriro rya 18 rya Unity Club Intwararumuri, cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Ugushyingo 2025.
Perezida Kagame yatangiye avuga ko nk’abayobozi bagomba kugira igituma bahora bahangana kugirango igihugu cy’u Rwanda gitere imbere.
Ati” Ikiturimo n’iki gituma duhangana n’ibibazo bya buri munsi, kugirango igihugu cyacu gitere imbere, kuko ntabwo twaberaho ubusa, turi abayobozi. Turi abayobozi ngo tugire dute cyangwa tugira dute?”
Perezida Kagame avuga ko ibi agarukaho by’uko abayobozi bashaka kubaho binagendana n’insanganyamatsiko ya Unity Club Intwararumuri igira iti “ Ndi Umunyarwanda, Igitekerezo ngenga cyo kubaho kwacu’.
Umukuru w’Igihugu yabwiye abayobozi bakuru b’Igihugu ndetse n’Abanyarwanda muri rusange ko badakwiye kubaho bahora bateze amaso abandi, abibutsa ko aho u Rwanda rugeze uyu munsi aribo bishingiyeho, ariko buri wese akwiye kwibaza uruhare rwe.
Ati” Kugirango ibintu bigende neza kurushaho, wajya wibaza ati ‘Ariko njyewe ku giti cyanjye uruhare rwanjye ni uruhe, umusanzu wanjye ni uwuhe, ntibibe ko ugendera gusa mu bandi, ngo twabigezeho, twabigezeho koko, ni twese ariko ukareba ko utagendera ku bandi gusa, ahubwo nawe koko ubarimo, ufite uruhare, utanga umusanzu wawe.”
Umukuru w’igihugu avuga ko abantu bagira ugutekereza n’ugushishoza bitandukanye ariko aribyo bituma habaho iterambere, agaragaza ko atumva ukuntu Afurika imaze imyaka irenga 50 idatera intambwe igaragara, kandi ibindi bihugu by’Amahanga byari mu rwego rumwe icyo gihe byarateye imbere.
Ati “Uko turi hano, abantu bafite ubushobozi butandukanye ndetse no gushishoza gutandukanye, ibyo ni byiza iyo bihujwe bituma twese twatera imbere ariko ihurizo riri hano, u Rwanda, Afurika, mu myaka 50, 60 ishize twari turi he? Aho twari turi mu myaka 50, 60 ishize, urebye biri hafi gusa n’aho turi nyuma y’iyo myaka.”
Yakomeje avuga ko ari ikibazo Abanyafurika bakwiye gushakira igisubizo, cyangwa bakemera ko, uko Afurika ibayeho ariko bahisemo kubaho.
Ati “Ikibazo muri twe tugomba kugishakira umuti byanze bikunze cyangwa bikajya ku mugaragaro bikemezwa ko ari umuvumo uturimo ndetse uko tubaye ariko dushaka kuba ntitujye aho ngo tubeshye.”
Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange bagomba gushaka umuti w’ibibazo bituma basigara inyuma.
Ati “Ikibazo muri twe tugomba kugishakira umuti byanze bikunze, kuko abantu bose bagera aho bakavuga ko bashaka gutera imbere, bashaka kubaho neza. Niba ari byo, bikorere kandi birashoboka, wabigeraho, ariko umuntu nabaza impamvu nyuma y’imyaka 50, twaba turi aho dusabiriza.”
Yavuze kandi ko nta gihugu gishobora gutera imbere cyangwa ngo gikizwe no gusabiriza, asaba abayobozi ko bagomba kuba aba mbere mu kubyumva no kubishakira umuti.
Ati” Nimumbwire mu bice by’Isi byose muzi, mumpe urugero rw’Igihugu abantu bakijijwe n’imiryango itari iya leta? Cyangwa se hari uwakijijwe no gusabiriza kandi ukabona gusabiriza ntabwo bimuteye isoni n’uwo usaba ndetse ukamureba igitsure nk’aho hari icyo agomba kukwishyura. Ibyo abayobozi twicaye hano, tubyumva gute? Tubisobanura gute? Icyo kibazo tudakora tugishakira umuti n’ibi byose tuvuga, dukora cyangwa tuganira biba amagambo gusa.”
Perezida Kagame yakomoje ku kuba igihugu cy’u Rwanda kitari ikirwa ahubwo gituranye n’ibindi bihugu bya Afurika kandi bigomba gukorana.
Akomoza ku masezerano y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo agamije kugarura amahoro, avuga ko abona harimo uburiganya ariko ibyo u Rwanda rwamaze kubirenga.
Yavuze ko ubuzima bw’Abanyarwanda ari ikintu bagomba kuberaho cyangwa bagapfira ndetse abibutsa ko batagomba kubaho barihembye batekereza ko batazagera ku iterambere, ahubwo bakwiye guharanira kubaho neza ntawe bateze amaso.








