sangiza abandi

Perezida Kagame yasabye urubyiruko rwa Afurika kuba ibihangange muri siporo

sangiza abandi

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yasabye urubyiruko rwa Afurika kwigirira icyizere no guharanira kuba ibihangange muri siporo n’ahandi hose.

Ni ibyo yagarutseho kuri iki cyumweru, tariki ya 27 Nyakanga 2025, ubwo yatangizaga ku mugaragaro iserukiramuco rya Giants of Africa, muri BK Arena.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimangiye ubuhangange buri mu rubyiruko rw’Afurika, ariko asaba ko rutagomba kuguma gusa mu bitekerezo ahubwo rugomba kubugaragariza mu bikorwa by’ukuri, haba muri siporo no hanze yayo.

Ati” Nshaka kubakangurira kwizera ko ubuhangange buri muri mwe. Ubundi mujye hanze mushyiremo umwanya mufite, ibikoresho mufite, mushyire umwanya mu kibuga, hanze y’ikibuga, hanyuma ibyo bizagaragaza ibihangange biri muri mwe.”

Perezida Kagame yavuze ko Afurika ifite ubushobozi n’impano, ariko ikeneye kugira icyizere muri ibyo byose ifite kugira ngo izabashe kugera ku iterambere rirambye.

Ati” Afurika ikeneye kwizerera mu buhangange bwayo. Ibyo dukeneye gukora, ibyo ibihangange bikora: birakura, bigatera imbere, bigahagarara bikiyizera. Kandi Afurika ntabwo yakomeza gusigara inyuma y’ibindi bice by’Isi. Kubera iki? Ni ikibazo kidashobora kubona igisubizo.”

Perezida Kagame kandi yaboneyeho kwakira no gushimira ibihugu 20 bihagarariwe muri iri serukiramuco, yifuriza abashyitsi kumva ko bari mu rugo.

Ati” Tubahaye ikaze, tubifurije kumva ko muri iwanyu, mu gihe muri hano. Kandi ubwo muzaba mwasubiye iwanyu n’ikindi gihe muhawe ikaze hano.”

Yanasabye urubyiruko kwigirira icyizere no gukoresha amahirwe ahari mu rwego rwo kwiteza imbere no guteza imbere umugabane.

Mu gushyigikira ibikorwa bya Giants of Africa, Perezida Kagame yashimye byimazeyo Masai Ujiri, washinze uyu muryango, avuga ko yitangiye urubyiruko rw’Afurika atizigama.

Ati Yashoye ubushake bwe, umwanya we, amafaranga ye kugira ngo ashyire hamwe ibi mubona. Ndagushimira Masai. Iyo ngushimira, mba ngira ngo byumvikane binyuze mu muryango wawe uri hano, abagushyigikira kugira ngo uhuze izi mpano tubona hano.”

Giants of Africa ni umuryango wita ku rubyiruko binyuze muri siporo by’umwihariko umukino wa Basketball, ugamije gutanga amahirwe yo guteza imbere impano n’imibereho y’abana n’abangavu bo muri Afurika.

Perezida Kagame na Masai Ujiri watangije Giants of Africa
Perezida Kagame yasabye urubyiruko rwa Afurika kuba ibihangange muri siporo

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]