sangiza abandi

Perezida Kagame yasobanuye impamvu yifungwa ry’insengero ahamya ko atari ugutoteza amadini

sangiza abandi

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yongeye gusobanura impamvu y’ifungwa ry’insengero zimwe na zimwe, agaragaza ko byatewe n’imikorere idahwitse mu nzego z’amadini n’amatorero, atari ugutoteza imyemerere nk’uko bamwe babivuga.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu ubwo yahuraga n’abayisiramu baturutse hirya no hino mu gihugu , aho yavuze ko u Rwanda ruri mu nzira yo guhindura amateka yarwo binyuze mu miyoborere myiza, ubumwe n’uruhare rwa buri muturage.

Ati: “Ubu rero ni inzira yo guhindura, guhindura ubuzima, guhindura imiyoborere, guhindura amatwara, Igihugu cy’u Rwanda kigatera imbere, Abanyarwanda bose bafite uruhare ntawutotezwa.”

Yavuze ko amadini n’amatorero afite inshingano zizwi kandi zikwiye gushyigikirwa, ariko anashimangira ko kugira ngo ibyo bikorwa bigende neza, ari ngombwa ko ayo madini ubwayo abanza kunoza imikorere yayo.

Ati: “Amadini n’amatorero ibyo ashinzwe birumvikana, nta n’udakwiye kubishyigikira, ariko kugira ngo bigende neza, akwiye kubanza agakora neza ibyo yagakwiriye kuba akora.”

Perezida Kagame yasobanuye ko Leta yashyizeho uburyo bugamije gutuma ibikorwa by’amadini n’amatorero bikorwa mu murongo unoze, hagamijwe kurinda abaturage ibikorwa bibi byihishira inyuma y’imyemerere.

Ati: “Uburyo bwashyizweho n’inzego za leta kugirango bifate umurongo muzima, ntabwo birimo abayisilamu gusa, byabaye no muyandi madini n’amatorero, ugasanga umuntu yihishe inyuma y’idini, inyuma y’itorero, ashyizeho ikintu kigamije inyungu ze no kwambura abandi.”

Yongeyeho ko hari amwe mu matorero agamije kwigwizaho imitungo ya rubanda, ibintu yavuze ko bidakwiye kubaho mu idini iryo ari ryo ryose.

Ati: “Ibyo bitandukanye no gutoteza amadini cyangwa amatorero.”

Perezida Kagame yagaragaje ko uruhare rw’amadini rukwiye kuba urwo gufasha abaturage, haba mu bijyanye n’imyemerere, uburezi, ubuzima n’ibindi bikorwa biteza imbere imibereho myiza, aho kuba inzira yo kubambura ibyabo.

Yavuze ko ari yo mpamvu Leta yashyizeho amabwiriza agenga imikorere y’amadini n’amatorero, kugira ngo ibikorwa byayo bikorwe mu buryo buboneye kandi bufitiye abaturage akamaro.

Ati: “Wa wundi ushinga idini mu gitondo, rikirirwa risahura amanywa yose, byagera ni mugoroba ukabura aho ririgitiye, ibyo ntibikwiye mu bantu. Ibyo ntabwo biba bikiri idini, biba byabaye ikindi kintu.”

Perezida Kagame yagaragaje ko hari bamwe batabyumvise neza, bagakwirakwiza amakuru avuga ko u Rwanda rutoteza amadini, ashimangira ko politiki y’igihugu ari ugushyira ibintu mu murongo unoze no kurengera inyungu z’abaturage bose.

Perezida Kagame yasobanuye ko Leta yashyizeho uburyo bugamije gutuma ibikorwa by’amadini n’amatorero bikorwa mu murongo unoze

Photos:

[fluentform id="3"]