Perezida Paul Kagame yifurije Abayisilamu bo mu Rwanda no ku Isi yose umunsi mwiza wo gusoza igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan, Eid al-Fitr, abibutsa ko ukwiye gukomeza kubibutsa kugira indangagaciro z’impuhwe, ubumwe n’ubumuntu.
Ni mu butumwa Umukuru w’Igihugu yanyujije ku rubuga rwa X, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20 Werurwe 2026, ari nawo wizihijweho uyu munsi.
Yabageneye ubutumwa bubifuriza ibyiza byinshi kuri uyu munsi, ariko abasaba kuzirikana akamaro ko kugira ubuntu.
Ati: “ Umunsi Mukuru mwiza wa Eid al-Fitr ku Bayisilamu bo mu Rwanda no hirya no hino ku isi. Uyu munsi uzanire amahoro, icyizere n’imigisha buri rugo, na buri gihugu ku isi no mu karere, kandi ube umwanya wo kwibutsa akamaro ko gutanga, ubumwe n’ubumuntu dusangiye.”
Abayisilamu bo hirya no hino mu Rwanda, bifatanyije n’abo ku Isi yose, mu isengesho risoza ukwezi Gutagatifu kwa Ramadhan, hizihizwa Umunsi Mukuru uzwi nka Eid al-Fitr, ryabereye kuri Kigali Pelé Stadium.









