sangiza abandi

Perezida Kagame yitabiriye ibirori by’irahira rya Mamadi Doumbouya muri Guinée

sangiza abandi

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida wa Repubulika ya Guinée, Mamadi Doumbouya. 

Uyu muhango wabereye kuri Sitade Général Lansana Conté iherereye mu murwa mukuru, Conakry, wahuje abayobozi batandukanye bo ku mugabane wa Afurika no hanze yawo mu rwego rwo gushyigikira ubuyobozi bwa Guinée.

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yari yageze i Conakry ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu, tariki ya 16 Mutarama 2026, yakirwa na Minisitiri w’Intebe wa Guinée, Amadou Oury Bah.

Kuri uwo mugoroba kandi, Perezida Kagame yahuye ndetse agirana ibiganiro na Dr. Sidi Ould Tah, umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere,BAD.

Tariki ya 31 Ukuboza ni bwo hatangajwe byemewe ko Mamadi Doumbouya yatorewe kuyobora Guinée-Conakry muri manda y’imyaka irindwi iri imbere, nyuma yo gutsinda amatora ku majwi 86,7%. 

Mamadi Doumbouya yari yatangiye kuyobora Guinée muri Nzeri 2021, nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Alpha Condé, aho yari ayoboye inzibacyuho.

Irahira rye ryashimangiye intambwe nshya Guinée iteye mu rugendo rwo kwimakaza urwego ruhamye rwa politiki ishingiye ku mategeko.

U Rwanda na Guinée bifitanye umubano mwiza uturuka ku migenderanire n’imikoranire mu nzego zitandukanye zirimo politiki, ubukungu, umutekano n’iterambere rusange. 

Uyu mubano ugamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage b’ibihugu byombi no gushyigikira iterambere rirambye.

Umubano w’ibihugu byombi ushingiye ku bwubahane, ubufatanye n’ubushake bwo gukorera hamwe, kandi ukomeza gushimangirwa n’ingendo n’inama abakuru b’ibihugu bagirana mu bihe bitandukanye. 

Photos:

Photos: Village Urugwiro

[fluentform id="3"]