sangiza abandi

Perezida Tinubu wa Nigeria yanyuzwe no gusangira na Perezida Kagame

sangiza abandi

Perezida wa Nigeria Asiwaju Bola Ahmed Adekunle Tinubu, kuri iki cyumweru tariki ya 4 Mutarama 2026, yatangaje ko yanejejwe no gusangira ifunguro rya saa sita na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Perezida Tinubu yatangaje ko abayobozi bombi banaganiriye ingingo zitandukanye zireba Afurika m’Isi muri rusange, ibiganiro byabereye i Paris mu Bufaransa.
 
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Tinubu yagize ati“Kuri iki gicamunsi, nasangiye ifunguro rya saa sita na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, tuganira ku miterere y’ibibazo by’Isi ya none no guteza imbere Afurika mu ruhando mpuzamahanga ruhindagurika.”

Amakuru avuga ko abakuru b’Ibihugu bombi bahuriye i Paris mu gihe bitegura kwitabira Inama Mpuzamahanga yiga ku Iterambere Rirambye ya Abu Dhabi batumiwemo na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan.

Nigeria n’u Rwanda bisanzwe ari ibihugu by’inshuti kuva u Rwanda rwabona ubwigenge mu 1962.

Ibihugu byombi bifatanya binyuze mu nzego zirimo Umuryango w’Abibumbye, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe na Commonwealth. 

Mu 2018, U Rwanda na Nigeria basinyanye amasezerano atuma Sosiyete Nyarwanda ikora ingendo zo mu kirere, RwandAir, yemererwa gukorera ku kibuga cy’indege icyo ari cyo cyose muri Nigeria no kuhafata abagenzi ikabajyana ahandi muri Afurika.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]