Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, uri kugirira uruzinduko rw’akazi mu Rwanda, yatangaje ko bifuza ko rwakomeza kubafasha mu gucunga umutekano mu gihe cy’amatora y’umukuru w’igihugu no gukomeza kwagura umubano w’ibihugu.
Ni ubutumwa yashyize ku rubuga rwa x nyuma yo guhura na mugenzi we w’u Rwanda , Paul Kagame.
Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, yashimangiye ko u Rwanda ari igihugu cy’inshuti bityo ko ibihugu byombi byakomeza kwagura ubufatanye by’umwihariko mu kubafasha mu gucunga umutekano w’igihugu no gutuma amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mpera z’Ukuboza agenda neza.
Yagize ati “ Ejo naganiriye na Perezida Paul Kagame, ku bijyanye n’umutekano mu matora yo kuri 28 Ukuboza no kureba uko ibihugu byombi byakomeza gushyira imbaraga mu bushuti n’ubufatanye.”
Yakomeje ati “ U Rwanda rushyigikira kandi rugashora imari muri Centrafrique kubera ubu bufatanye.”
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite abasirikare n’abapolisi mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Centrafrique. Aba bakaba baragize uruhare rukomeye mu gucunga umutekano w’amatora y’umukuru w’igihugu n’ay’Abadepite yabaye mu 2020.
Hari nyuma y’uko inyeshyamba za François Bozizé wahoze ari Umukuru w’Igihugu zigerageje guhirika ubutegetsi nyuma y’uko yangiwe kwiyamamariza kongera kuyobora biturutse ku bihano yafatiwe n’Umuryango w’Abibumbye.
Touadéra yiyambaje ibihugu by’inshuti birimo n’u Rwanda, rufata umwanzuro wo koherezayo ingabo zirinda izari zisanzweyo zikanabungabunga amahoro.
Umubano w’u Rwanda na Centrafrique umaze kwaguka mu nzego zitandukanye by’umwihariko mu bijyanye n’umutekano.
Mu 2014 ni bwo Ingabo z’u Rwanda zageze muri Repubulika ya Centrafrique mu bikorwa byo kubungabunga umutekano.
Zakoze uko zishoboye ngo zigarure ituze ry’abaturage b’iki gihugu nyuma y’intambara z’urudaca zadutse mu 2012.
Ingabo z’u Rwanda zagiye gutanga umusanzu muri iki gihugu, ubwo imitwe yitwaje intwaro mu majyaruguru yishyize hamwe ikarema umutwe witwa Séléka, utegura ‘coup d’état’ ariko birawupfubana.
Kuva ubwo, umubano w’ibihugu byombi wakomeje gutera imbere ndetse ubu ibihugu byombi bifatanya mu bukungu .







