sangiza abandi

Perezida wa Sena yagaye Padiri Seromba wasenyeye Kiliziya ku Batutsi

sangiza abandi

Perezida wa Sena, Dr. Kalinda François Xavier, yagaye Padiri Athanase Seromba wishe Abatutsi abasenyeyeho Kiliziya ya Paruwasi ya Nyange, avuga ko ari ubugome butazigera bwibagirana.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane, ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyange mu Karere ka Ngororero, ubwo abayobozi ,abaturage, inzego zinyuranye bibukaga ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri iki gikorwa by’umwihariko ibiganiro byagarutse ku bugome bwa Padiri Athanase Seromba wishe Abatutsi abasenyeyeho Kiliziya.

Mu ijambo rye, Perezida wa Sena, Dr. Kalinda François Xavier yagaragaje ko Kwibuka ari umwanya wihariye wo gusubiza icyubahiro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, gusigasira amateka ya Jenoside no guhamya ubumwe bw’Abanyarwanda mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagarutse ku amateka y’akarengane kakorerwaga Abatutsi mu Karere ka Ngororero kuva mu 1959 kugeza mu 1994, aho ibikorwa by’ubugome n’ubwicanyi byabibasiraga hirya no hino mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye.

Avuga ko tariki ya 7 Mata 1994, Jenoside yahise itangira i Nyange no hirya no hino mu yahoze ari Komini Kivumu, kandi ibi byose bigakorwa n’abayobozi babi bashishikarizaga abaturage kwica abaturanyi babo b’Abatutsi.

Perezida wa Sena, Dr. Kalinda, yagarutse ku mwihariko mubi wabaye i Nyange aho uwari padiri yasenyeye Kiliziya ku bari bayihungiyemo.

Ati “By’umwihariko i Nyange ni ho habereye bintu bitari byarigeze kubaho mu mateka, aho umupadiri uyoboye paruwasi yafashe icyemezo afatanyije n’ubutegetsi bwa Leta, agategeka ko hifashishwa imashini ikora imihanda ya tingatinga agasenyera kiliziya yayoboraga ku bakirisitu bari bayihungiyemo abaziza gusa ko bari Abatutsi.”

“Uwo nta wundi nta kumutsinda ni Padiri Seromba Athanase. Guhora tuvuga Padiri Seromba Athanase uko tuje kwibukira hano i Nyange ni ngombwa, kuko iyo adakora ibyo yakoze turakeka ko hagombaga kurokoka benshi kuko ubugome yagaragaje ntawabwibagirwa kandi nabwo ntibuzibagirana.”

Yagaragaje ko icyahoze ari Komini Kivumu ari yo yagize umubare munini w’abantu bakurikiranywe n’urukiko mpuzamahanga bagahamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi ari bo Seromba Athanase wari Padiri wa Paruwasi ya Nyange, Ndahimana Gregoire wari Burugumesitiri wa Komini Kivumu, Kanyarukiga Gaspard wari umucuruzi na Kayishema Fulgence wari umugenzacyaha.

Gusa nanone Perezida wa Sena yavuze ko Nyange yaje no kuba igicumbi cy’ubutwari bwo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda aho yashimye ubutwari abana b’i Nyange bagaragaje ubwo baterwaga n’abacengezi bagasaba kwitandukanya hakurikijwe amoko, ariko bakabyanga bakavuga ko bose ari Abanyarwanda.

Muri iki gikorwa cyo Kwibuka kandi haranashyinguwe mu cyubahiro imibiri 12 irimo 10 yabonetse mu Murenge wa Murunda mu Karere ka Karongi.

Photos:

[fluentform id="3"]