Perezida wa Sena, Dr Kalinda François Xavier, yashimye uruhare rw’urubyiruko mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’abagerageza guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, arukangurira gukomeza muri uwo mujyo.
Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Mbere, tariki ya 13 Mata 2026, mu gikorwa cyo gusoza Icyumweru cy’Icyunamo, cyahuriranye no kwibuka abanyapolitiki bishwe bazira kwitandukanya n’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iki gikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero, cyitabiriwe n’abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye z’Igihugu, abahagarariye imitwe ya politiki, abadipolomate n’imiryango y’abanyapolitiki bishwe.
Perezida wa Sena, Dr Kalinda François Xavier, yavuze ko Abanyarwanda bakuye amasomo akomeye ku mateka ya Jenoside, anashimangira ko Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ari inkingi ikomeye igaragaza amahame Igihugu cyiyemeje kugenderaho.
Ati “Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda twitoreye biciye muri referandumu rikubiyemo amahame remezo igihugu cyacu kiyemeje kugenderaho, harimo ihame ryo gukumira no guhana icyaha cya Jenoside, kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside, no kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyo igaragariramo byose.”

Perezida wa Sena, Dr. Kalinda François Xavier, yasabye Abanyarwanda kunyomoza abagerageza guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yunamiye inzirakarengane ziruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu, CG Felix Namuhoranye, na we ari mu bayobozi bitabiriye igikorwa cyo kwibuka abanyepolitiki bishwe muri Jenoside
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr. Kalinda François Xavier, yakomeje asobanura ko iryo tegeko rinagaragaza umuhigo wo kurandura ivangura n’amacakubiri ashingiye ku moko n’uturere, no gushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda.
Yasabye abayobozi gukomeza gushyira imbaraga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ashimangira ko ari urugamba rukomeza kandi rusaba uruhare rwa buri Munyarwanda.
Yagize ati “Kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ntibizahagarara, igihe cyose izaba itararandukana n’imizi yayo, birasaba rero uruhare rwa buri wese kandi tuzabishobozwa no gukomera ku mahitamo yacu nk’igihugu”
Yanagarutse ku ruhare rw’urubyiruko, arushimira intambwe rumaze gutera mu guhangana n’abapfobya Jenoside, arusaba gukomeza kurinda amateka no kubaka ejo hazaza h’u Rwanda rushingiye ku bumwe n’ukuri.








