Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Mozambique, Margarida Adamugi Talapa, kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Ukuboza 2025, yasuye Ingabo z’u Rwanda (RSF) ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu gace ka Mocímboa da Praia, mu Ntara ya Cabo Delgado.
Uyu muyobozi yari aherekejwe na Guverineri w’Intara ya Cabo Delgado, Valige Tauabo, ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique (FADM), Major General André Rafael Mahunguane.
Iri tsinda ryari abayobozi ryakiriwe na Major General Vincent Gatama, Umuhuzabikorwa w’Ibikorwa by’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda muri MozambiquE, yabagejejeho ibimaze gukorwa n’inzego z’umutekano z’u Rwanda . Yabasobanuriye uko umutekano uhagaze muri rusange n’intambwe imaze guterwa mu guhashya ibikorwa by’iterabwoba.
Margarida Adamugi Talapa yashimiye ubufatanye n’umurava by’Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba, agaragaza ko amahoro n’umutekano ari inkingi z’ingenzi z’iterambere rirambye rya Mozambique.
Ati ” Amahoro n’umutekano ni umusingi w’ibanze w’iterambere rirambye muri Mozambike. Kandi Ingabo z’u Rwanda zikomeje guhagarara neza mu nshingano zazo no gukorana bya hafi n’abafatanyabikorwa.
Yakomeke ashima ubufatanye bukomeye buri hagati y’inzego z’u Rwanda na Mozambike.
Ati ” Ubu bufatanye bwo gusangira ubumenyi bwatumye muri Cabo Delgado hagaruka amahoro, kandi buzakomeza bushingiye ku mubano uri hagati y’ibihugu byombi”.
Uru ruzinduko n’ ikimenyetso gikomeye cy’icyizere Mozambique ifitiye u Rwanda mu kugarura amahoro n’umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado.





