Polisi y’u Rwanda yasubije abaturage moto eshanu bari bamaze igihe baribwe, zigahindurwa mu gusibanganya ibimenyetso.
Ni igikorwa cyabereye ku Biro by’Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda ku Muhima mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 15 Ukwakira 2025.
Izi moto zafashwe mu bihe bitandukanye hashingiwe ku makuru yatannzwe n’abazibwe n’ibimenyetso birimo guhindura nimero iranga ikinyabiziga (Plaque), aho abazibye bageragezaga gusibanganya ibimenyetso.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko polisi izi aya mayeri kandi ikinyabiziga kibonetse cyarahinduriwe ibimenyetso gikurikiranwa kuko kinakoreshwa mu bikorwa bitewemewe n’andi makosa.
Yagaragaje amwe mu mayeri bakoresha mu guhindura purake arimo kuzisiga ibyondo, kuzihonda ngo imibare isibame, kuzihina, n’ibindi bishobora gutuma itagaragara neza cyangwa hakagaragara itari yo.
Yagize ati “Nimubona moto zose zifite pulaki imeze gutyo muzajye mumenya ko harimo ikibazo, ntabwo navuga ngo igihe cyose iba yibwe ariko hari ibintu baba bahisha.”
ACP Rutikanga yavuze ko mu binyabiziga byatanzwe higanjemo ibyabonetse nyuma y’ubutumwa Polisi yatanze buvuga ko hari moto zimaze gihe mu bubiko zidafite ba nyirazo zigiye gutezwa cyamunara.
Yakomeje avuga ko hari ba nyirabyo bihutiye kureba ibinyabiziga byabo ndetse bakabibona, aho purake yahinduwe hakarebwa nimero ya chasis kuko yo idahindurwa.
Yasabye buri wese wabuze ikinyabiziga kwihutira kubegera kugira ngo arebe niba hari icye kirimo.
Ati “Wasanga mu binyabiziga biri hariya harimo n’ibyabo, kuko natwe ntitwiyumvisha impamvu duhamagarira abantu kuza kureba ibinyabiziga byabo ntibaze bikarinda bitezwa cyamunara, birashoboka ko baba batazi ko tubifite.”
Abasubijwe ibinyabiziga byabo bagaragaje akanyamuneza, bashimira cyane akazi kakozwe na Polisi y’u Rwanda, ibafasha gushakisha ikanabigarura.
Aba baturage bahise bahabwa ibirango bishya (purake) bisimbura ibyari bisanzwe kuko moto zagiye ziboneka ibiziranga byarangijwe ndetse byaranahinduwe.
ACP Rutikanga yavuze ko Polisi yiteguye gukomeza gutanga ibinyabiziga byagaragara ko byibwe kabone nubwo byaboneka mu byagombaga gutezwa cyamunara, kuko iyo nyiracyo agaragaye ahita agihabwa.
Mu bihe bitandukanye Polisi y’u Rwanda yagiye isubiza ibinyabiziga byagiye bifatwa, aho muri uyu mwaka wa 2025 bamaze gusubiza moto zigera kuri 16 zafatiwe ahantu batandukanye.









