Polisi y’u Rwanda yatangije ko yazanye ikoranabuhanga rishobora kumenya ibyangombwa by’ikinyabiziga n’ibyugitwaye bitagombye ko umupolisi abanza guhagarika umushoferi, mu rwego rwo kugabanya guhagarikwa kwabo bya hato na hato.
Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko kuri ubu hari imodoka nto za polisi zifite sisiteme ibasha gusesengura amakuru y’imodoka ziri mu muhanda, ikamenya niba zifite ubwishingizi, zasuzumwe ubuziranenge cyangwa hari ibindi bibazo zifite.
Ati “Tumenya ko imodoka ifite ubwishingizi, ko yasuzumwe, cyangwa niba ifite amadeni, tutarinze kuyihagarika.”
Ni ikoranabuhanga rigamije kunoza umutekano wo mu muhanda no kugabanya guhagarikwa kwa hato na hato byakunze kugarukwaho n’abashoferi, aho bagiye binubira ko bahagarikwa kenshi mu muhanda n’ubwo baba bujuje ibasabwa byose.
Polisi ivuga ko iyi sisiteme izafasha ko uzajya ahagarikwa ari ufite amakuru yerekana ko hari icyo atujuje.
Iyi modoka ifitemo imbere sisitemu ishobora kurebera kure ikinyabiziga, hanyuma amakuru yacyo agahita yoherezwa ku bapolisi barimo imbere.
Nubwo iri koranabuhanga ritanga amakuru yose ridategereje guhagarikwa ku imodoka, ACP Rutikanga yibukije ko umupolisi agifite uburenganzira bwo kubaza ibyangombwa by’umushoferi mu gihe abikeneye.
Ati “Umupolisi afite ubwo burenganzira, iyo abikwatse, agomba kukubwira impamvu, no mu gihe yabigumanye, akwiriye kukumenyesha impamvu n’igihe bigomba kumara.”
Polisi y’u Rwanda ivuga ko iri koranabuhanga riri mu rugendo rwo kunoza imikorere hashingiwe ku bumenyi n’ikoranabuhanga, no kubaka umubano mwiza hagati y’abashoferi n’inzego z’umutekano.





