Polisi y’u Rwanda yatangaje ko igiye gushyira mu cyamunara ibinyabiziga byafatiwe mu bikorwa binyuranye byayo, ba nyirabyo bakaba bamaze ukwezi bataraza kubyaka.
Ni ibikubiye mu itangazo Polisi y’Iguhugu yashyize hanze ku wa kabiri, tariki 08 Ukwakira 2025.
Amategeko ateganya ko iyo Polisi ifashe ikinyabiziga mu bikorwa bitandukanye ‘Operations’, icyo kinyabiziga kikamara igihe kirenze ukwezi muri Parikingi ya Polisi gitezwa Cyamunara.
Mu itangazo Polisi yavuze ko iyi Cyamunara izabera aho ibi binyabiziga biparitse mu Gatsata hagati ya tariki ya 22 n’iya 24 Ukwakira 2025, mu gihe gusura ibyo binyabiziga bizatangira ku wa 8 kugeza ku wa 21 Ukwakira 2025.
Polisi yakomeje isaba abantu baba bafite ibinyabiziga byafatiranywe ko bakwegera ibiro bya polisi bagahabwa ubufasha.
Bati “Turagira inama abantu bose bafite ibinyabiziga byafatiwe ko bakwegera ibiro bifitanye isano nabyo bakumvikana uko ikibazo cyabo cyakemuka mbere yo gutezwa cyamunara.”
Polisi yasabye kandi ba nyir’ibinyabiziga byafatiwe mu makosa atandukanye bamaze kwishyura amande baciwe, ko bakwerekana inyemezabwishyu bityo ibyo binyabiziga ntibijyanwe mu cyamunara.
Yibukije kandi ko kunyereza cyangwa kwitirira ikinyabiziga kitari icyawe ari icyaha gihanwa n’amategeko.





