sangiza abandi

Rayon Sports ikomeje kwisubiza ikuzo yahaye ibyishimo abakunzi bayo

sangiza abandi

Rayon Sports yatsinze Mukura VS ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona y’u Rwanda.

Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku cyumweru tariki ya 22 Gashyantare 2026 i saa cyenda n’igice z’amanywa, nyuma y’akavura kaguye mu mujyi wa Kigali ku gicamunsi.

Rayon Sports yari ihagaze neza kuko imikino iheruka yatsinze AS Kkigali na Police bituma umwuka wongera kuba mwiza, ndetse n’abafana bari bitabiriye ari benshi cyane nk’uko bisanzwe iyo iri mu bihe byayo.

Ni mu gihe kandi mukeba wabo APR FC yo yari yaratakaje amanota ubwo yanganyanga na Police FC igitego 1-1, zose bihanganiye igikombe cya shampiyona, ibi bikongererea Rayon amahirwe yo kuzisatira.

Umusifuzi Uwikunda Samuel niwe wayoboye uyu mukino yungirijwe na Habumugisha Emmanuel ndetse na Ntirenganya Elie nk’abasifuzi bo ku mpande, mu gihe Mukiza Patrick yari umusifuzi wa kane naho Kagabo Issa akaba Komiseri w’umukino.

Umutoza wa Rayon Sports Bruno Ferry yari yabanjemo 11 beza bashoboka, bigendanye n’uko iyi kipe imaze iminsi igaragaraga.

Uwumukiza Obed wavuye muri Mukura VS yari yabanjemo ngo afashe Rayon Sports mu bwugarizi.

Ni nako kandi Ben Aziz Dao yari yagarutse inyuma ku ruhande rw’ibumoso nyuma y’igihe hakina Ganijuru Elie. Ahandi nta mpinduka zidasanzwe zari zabayeho.

Rayon Sports yatangiye isatira ndetse ku munota wa mbere Aziz Bassane ahita afungura amazamu ku ishoti rikomeye cyane yohereje mu izamu.

 Ni  nyuma y’umupira mwiza Bigirimana Abedi yahaye Asman Ndikumana, awukoraho usanga Aziz arashota, umuzamu wa Mukura Jean Luc Tuyizere ananirwa kuwukuramo.

Byatumye Rayon Sports ishyuha ndetse ikina umukino mwiza irusha Mukura.

Yakomeje kugerageza ubundi buryo bwabyara igitego ishaka gutsinda byinshi, nk’aho Bassane yacomekewe umupira yihuta ashaka kwinjira mu rubuga rw’amahina bamushyira hasi.

Aziz Bassane wari wagoye cyane ba myugariro ba mukura VS yongeye gufata umupira awambuye aba Mukura, awihutana asatira urubuga rw’amahina awuha neza Obed Uwumukiza wari wazamutse, awukinnye neza mu rubuga rw’amahina usanga Asman awutera nabi ujya hanze.

Mukura yanyuzagamo igasatira ariko igashaka gutungura umuzamu Kwizera Olivier kubera ko kwinjira mu rubuga rw’amahina byagoranaga.  Iradukunda Elie tatoo yagerageje ishoti rikomeye ariko umuzamu arasimbuka awukoraho ujya muri koruneri.

Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye hongerwaho itatu ariko Rayon Sports iyitangirana amahirwe y’umupira w’umuterekano bahana ikosa (Coup-franc) watewe neza na Mugisha Didier usanga Ramazani Tshimanga awutsinda n’umutwe, icya kabiri kiba kiranyoye.

Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports iyoboye n’ibitego byayo bibiri ku busa, ijya kuruhuka ifite ikizere cyinshi cyo kwegukana amanota atatu y’umukino.

Igice cya kabiri cyatangiye maakipe agerageza gukina umupira usukuye kandi wihuta. Ryaon Sports ntiyacogoye gusatira izamu rya Mukura inyujije cyane mu mpande haba ku ruhande rwa Aziz Bassane ndetse na Mugisha Didier.

Mukura nayo ikoresheje hagati cyane yageragezaga kurema uburyo ariko ba myugariro ba Rayon Sports barimo Uwumukiza Obed wahoze uyikinira bayibera ibamba.

Rayon Sports yabonye uburyo bukomeye aho Aziz Bassane yacomekeye umupira mwiza Asman Ndikumana ariko umuzamu arawumutanga, yongera kugerageza uburyo ari wenyine atanze umupira ubana mugufi kuri Asman n’ubundi.

Mukura yainjijemo Jordan Ndimbumba ukunze kubafasha mu busatirizi, ngo ishake uko yakwishyura ibitego yatsinzwe.

Umutoza Bruno Fery yakoze impinduka za mbere akuramo Mugisha Didier wari wanitwaye neza mu mukino, ashyiramo Fall Ngagne watangiye gushaka uko agaruka mu bihe bye bya mbere nyuma yo kuva mu mvune.

Ibi byongereye imbaraga mu busatirizi, kuko iyi kipe ikomoka i Nyanza yarushije mu buryo bugaragara Mukura gukina umupira, bitandukanye n’umukino wabahuje mu gice cya mbere cya shampiyona ubwo banganyaga igitego 1-1.

Umukino winjiye mu minota 20 ya nyuma nta buryo budasanzwe Mukura VS igaragaza bwo kwishyura mu gihe Rayon Sports yari igifite inyota yo gushaka ibindi bitego kuko yasatiraga kenshi.

Mukura yanyuzagamo igashaka uko imena urukuta rwa ba myugariro ba Rayon Sports ariko bikayigora, ndetse batakaza umupira Rayon Sports ikawuhererekanya neza.

Mukura VS yabonye igitego cyo kwishyura ku munota wa  77. Aziz Bassane yakoze ikosa ryatanze coup franc yatewe neza na Iradukunda Elie Tatoo isanga Joseph Sackey awutera neza n’umutwe uruhukira mu rushundura.

Mukura VS yari yakangutse muri iyi minota yakinaga neza ndetse yashoboraga no kwishyura igitego. 

Rayon Sports yakoze impinduka, aho Tambwe Gloire na Aziz Bassane bahaye umwanya Ntarindwa Aimable na Sindi Paul Jesus, gusimbuza abafana batemeranyijweho n’umutoza BrunoFerry bavuga ko asimbuje nabi.

Mukura yasatiriye cyane muri iyi minota ishaka kwishyura ibona koruneri nyinshi zarwazaga imitima aba Rayon kuko abasore ba mukura bari bagaragaje ko ari beza cyane ku mipira yo hejuru.

Umukino warangiye Rayon Sports itsinze Mukura VS&L ibitego 2-1 itahana amanota atatu ikomeza gusatira izindi, kuko yahise igera ku mwanya wa gatanu n’amanota 35, irushwa amanota ane na APR FC.

Nubwo bimeze bityo, Rayon Sports iracyafite umukino w’ikirarane izakina na Al Hilal mu cyumweru gitaha ku wa gatatu.

Photos:

[fluentform id="3"]