Ubuyobozi bw’Ikipe ya Rayon Sports bwimuye ibiro bwakoreragamo byari bisanzwe biherereye mu Karere ka Kicukiro ahazwi nka ‘Zinia’.
Kuri ubu ibiro by’ikipe ya Rayon Sports bikaba byimukiye iruhande rw’inyubako ya BK Arena, i Remera mu mujyi wa Kigali.
Ibiro bya Rayon Sports byari Kicukiro kuva mu kwezi kwa 10 muri 2023, icyo gihe iyi kipe yambara ubururu n’umweru ikaba yarayoborwaga na Uwayezu Jean Fidèle.
Amakuru agera kuri Umunota.com aremeza ko guhera kuwa Mbere tariki 1 Nzeri 2025, iyi kipe yatangiye kwimura ibikorwa byayo ibijyana ahantu hashya yatangiye gukorera.
Amakuru yizewe agera kuri Umunota yemeza ko Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée atigeze yishimira aho Rayon Sports yakoreraga ndetse akaba yaragiye inshuro nyinshi agaragaza ko aho ikipe ikorera hadakwiye ikipe abereye umuyobozi.
Gusa andi makuru avuga kwimura kwa Rayon Sports bifitanye isano no kuba nyiri inzu waho ibiro by’iyi kipe byabaga yaravuze ko yifuza kuvugurura inzu ye ndetse n’imirimo y’ibanze yo kuvugurura iyi nzu ikaba yaratangiye.
Mu busanzwe ubuyobozi bwa Rayon Sports bwishyuraga ibihumbi 900.000Frw y’ubukode bw’iyi nzu buri kwezi, ni mu gihe aho bwimukiye iruhande rw’inyubako ya Bk Arena, buzajya bwishyura miliyoni 1.500.000 Frw.







