sangiza abandi

RDB na Slovenia byahuje imbaraga mu gushakira amahirwe mashya abashoramari

sangiza abandi

Umuyobozi Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Juliana Muganza, yayoboye Inama y’Ubucuruzi yahuje u Rwanda na Slovenia, mu rwego rwo kunganira Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare ku muhanda ya UCI 2025 ikomeje kubera mu Rwanda.

Ni inama yabereye i Kigali kuri uyu wa gatatu tariki ya 26 Nzeri 2025.

Iyi nama yateguwe hagamijwe gufasha abashoramari, inzego z’ubucuruzi n’abafatanyabikorwa mu by’iterambere baturutse mu Rwanda no muri Slovenia .

Mu ijambo rye, Muganza yavuze ko nubwo u Rwanda ari igihugu gito mu buso, gifite intego n’ubushake bunini bwo kwihuta mu iterambere.

Yagize ati ” Twizera mu kwihangana, mu guhanga udushya no mu kubaka iterambere rirambye. Kwiyunga ku isoko mpuzamahanga ni cyo cyerekezo gikwiye.”

Yagaragaje ko u Rwanda rufite amahirwe menshi y’ishoramari mu nzego zitandukanye zirimo ingufu, ikoranabuhanga n’udushya, ubuhinzi n’inganda, ubukerarugendo n’amahoteli, ndetse n’imari n’ubukungu.

Ku ruhande rwa Slovenia, Dr. Janez Rogelj, Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri ishinzwe Ubukungu, Ubukerarugendo n’Imikino, yashimangiye ko igihugu cye kiri mu bihugu byihariye mu guhanga udushya n’ikoranabuhanga rigezweho.

Ati” Slovenia ni igihugu gifite imbaraga mu ikoranabuhanga rigezweho.Twizeye ko iyi nama izafasha kuzana amahirwe mashya y’ubufatanye, harimo n’ubutwererane mu iterambere mpuzamahanga”.

Inama yasojwe n’ibiganiro byihariye byahuje abacuruzi b’Abanyarwanda n’Abanya-Slovenia (B2B session), byitezweho kubyara imishinga mishya y’ishoramari n’ubufatanye mu gihe kizaza.

Photos:

[fluentform id="3"]