sangiza abandi

RDF yasezeye ku basirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

sangiza abandi

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zakoze umuhango wo gusezerera ku mugaragaro bamwe mu basirikare bagiye mu cyiruhuko cy’izabukuru ndetse n’abandi basoje amasezerano yabo y’akazi.

Uwo muhango wabereye ku cyicaro gikuru cya RDF giherereye i Kimihurura, ku wa mbere, tariki ya 28 Nyakanga 2025, aha hahembewe by’umwihariko abajenerali n’abasirikare bakuru.

Abandi basirikare bato n’abasirikare bo mu yandi maranka bo basezerewe ku biro bikuru by’uturere RDF ikoreramo, mu gihe abakorera mu Mujyi wa Kigali basezerewe ku cyicaro gikuru cya RDF giherereye i Kanombe.

Uyu muhango wayobowe na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, bari bahagarariye Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Perezida Paul Kagame.

Witabiriwe kandi n’abandi bayobozi bakuru ba RDF, Abajenerali, Abasirikare Bakuru n’imiryango y’abasezerewe.

Minisitiri Marizamunda yashimiye abarekuwe ku bwitange n’umurava bagaragaje mu gihe bamaze bakorera igihugu, abasaba gukomeza kuba intangarugero mu miryango no mu baturage, anabizeza ko RDF izakomeza kubaba hafi.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]