Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwafunze abakozi 18 bo mu nzego zitandukanye za Leta barimo Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ibiribwa n’Imiti Rwanda FDA, bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ikorwa ry’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge biherutse guhagarikwa ku isoko.
Aba bose beretswe itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 13 Kanama 2026, ku Cyicaro cya RIB ku Kimihurura.
Abatawe muri yombi barimo 10 bakora mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibiribwa n’Imiti, Rwanda FDA, harimo n’Umuyobozi Mukuru wacyo, Prof. Emile Bienvenue. Harimo kandi abo mu Kigo gishinzwe Ubuzirangenge, RSB, n’babandi bo mu nzego z’ibanze barimo aba gitifu b’utugari.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B Thierry, yavuze ko aba bose bakurikiranyweho ibyaha byo gukoresha ububasha mu nyungu zabo bwite, no kuba icyitso ku cyaha cyo guha umuntu ikintu gishobora kumwica cyangwa gushegesha ubuzima.
Yavuze ko by’umwihariko, Umuyobozi w’ikigo Rwanda FDA gifite mu nshingano guha ibyangombwa inganda zitunganya ibi binyobwa, yatanze icyangombwa ku ruganda rutari rwujuje ibisabwa ndetse atagendeye ku myanzuro y’akanama ka tekiniki.
Yagize ati ” Hari ubugenzuzi bwakoze raporo ku ruganda rwari rwasuwe rukora ibinyobwa bisembuye basanga harimo igikoresho gikamura umutobe, gifite ingese, kandi birangira urwo ruganda ruhawe icyangombwa ariko icyemezo kidashingiye ku mwanzuro w’akanama ka tekiniki.
Dr. Murangi yavuze ko iperereza ryagaragaje ko ku wa 23 Mata 2026, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA, Prof. Emile Bienvenue, yatanze icyangombwa cyitwa FBO (Food Business Operation License), kuri uru ruganda cyakabaye gihabwa umuntu wujuje ibisabwa.
Ati” Gutanga iki cyangombwa adashingiye ku Kanama ka Tekiniki, bigaragazwa n’uko ku wa 19 Gicurasi 2025, ako Kanama kasuzumye raporo y’abagenzuzi bemeza ko urwo ruganda rudahabwa icyo cyangombwa.”
Mu bandi batawe muri yombi harimo kandi Mporanzi Samuel, Umuyobozi w’ishami rishinzwe gutanga impamyabushobozi z’ubuzirangenge ku rwego rw’Igihugu.
Itabwa muri yombi ry’aba bayobozi bafite mu nshingano ubuziranenge by’ibinyobwa bikorerwa mu nganda, rije nyuma y’uko hafashwe icyemezo cyo gufunga inganda zikora ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, muri operasiyo yatangiye ku wa 20 Nyakanga 2026.
Dr. Murangira yavuze ko kuva icyo gihe, hamaze gufatwa abantu 104 bagize uruhare muri ibyo bikorwa mu gihe dosiye 97 ari zo zimaze gushyikirizwa ubushinjacyaha.
Kuva tariki 2 Kanama 2026 kugeza ubu Rwanda FDA imaze gufunga inganda zisaga 150 zengaga inzoga zitujuje ubuziranenge.









