sangiza abandi

RIB yemeje itabwa muri yombi ry’Abayobozi mu Karere ka Nyabihu

sangiza abandi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwemeje itabwa muri yombi ry’abantu 14 barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu, Mugiraneza David.

Uru rwego rwatangaje ko abatawe muri yombi barimo abakozi bashinzwe amasoko, umukozi ushinzwe ubwubatsi, umukozi ushinzwe imibereho myiza, bamwe mu bayobozi b’imirenge, bamwe mu bakuriye Ibuka mu mirenge na barwiyemezamirimo.

Bemeje kandi ko aba bose bakurikiranyweho ubufatanyacyaha mu cyaha cyo kunyereza amafaranga yaragenewe gusana inzu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi aherereye mu mirenge irindwi igize Akarere ka Nyabihu.

Ati” Mu bihe bitandukanye abakekwa bagiye basinya inyandiko zemeza ko hakiriwe ibikoresho by’ubwubatsi kandi bitakiriwe ndetse n’ibyakiriwe bikaba bitujuje ubuziranenge.”

Abakurikiranywe bafungiwe kuri Station za RIB zitandukanye, mu gihe dosiye yabo igitunganywa kugira ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha.

Uru rwego rwaboneyeho kwibutsa abantu bafite inshingazo zo gucunga umutungo wa rubanda kwirinda kuwurigisa, kuwusesagura cyangwa kuwukoresha nabi kuko bihanwa n’amategeko.

Yakomeje kandi ishimira abantu bose batanga amakuru ku barigisa, basesagura cyangwa bafata nabi umutungo wa rubanda.

Bashishikarizwa gukomeza kujya bayatangira ku gihe kugira ngo bifashe no gukumira icyaha kitaraba.

Indi Nkuru wasoma

Nyabihu: Abarimo Gitifu n’uyobora IBUKA batawe muri yombi: RIB yemeje itabwa muri yombi ry’Abayobozi mu Karere ka Nyabihu

Photos:

[fluentform id="3"]